Gen Kazura yashoje uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki ya 15 kugeza 19 Werurwe 2021, Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura hamwe n'intumwa yari ayoboye, yari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yagiranye ibiganiro na Francois Beya, umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi. Iyi nama yaje ikurikira indi yabereye i Kigali kuwa 13 Gashyantare 2021, aho intumwa za Kongo zari ziyobowe nanone François Beya.
Ku murongo w'ibyigwa hari ukurebera hamwe uko imyanzuro y'inama ya mbere yabereye i Kigali igeze ishyirwa mu bikorwa irebana no gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano bigira ingaruka ku bihugu byombi.

Ibi bije nyuma y'ubushake bwagaragajwe na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we Perezida Tshisekedi bashaka ko ikibazo cy'umutekano muke uterwa n'inyeshyamba zikomoka mu Rwanda cyarangizwa burundu. Iki kibazo kikaba cyaraganiriweho iminsi ibiri yose nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Kongo cyitwa Scoop RDC.
Nyuma y'ikibazo gihangayikishije cy'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, abo bahanga mu by'umutekano biyemeje gukorera hamwe mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke muri ako gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane cyane FDLR, CNRD, RUD Urunana nindi cyane cyane hacungwa neza umupaka uhuza ibi bihugu.

Inzira yatangijwe na Perezida Tshisekedi yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo binyuze muri Dipolomasi n'ibihugu bituranye na Kongo iragaragaza umusaruro. Perezida Tshisekedi kandi yakiriye intumwa z'ibihugu byombi ngo zimusobanurire aho ibikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace bigeze.

The post Gen Kazura yashoje uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gen-kazura-yashoje-uruzinduko-rwakazi-rwiminsi-itanu-yagiriraga-muri-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-aho-yakiriwe-na-perezida-tshisekedi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)