Gatsibo: Gitifu w’Akagari wavugwagaho kurwanya uw’Umurenge ari mu bitaro kubera inkoni yakubiswe -

webrwanda
0

Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe mu kabari k’uhagarariye abikorera muri aka Kagari, hari harimo na Gitifu w’aka Kagari aho byavugwaga ko yarwanyije inzego z’umutekano hamwe na Gitifu w’Umurenge.

Abaturage bafatanwe mu kabari n’uyu muyobozi basobanuye uko byagenze byose n’uburyo uyu muyobozi w’Akagari yahohotewe kugeza ubwo ubu arwariye mu kigo nderabuzima cya Muhura, ubuyobozi bumukuriye bukavuga ko afunze azira imyitwarire mibi.

Nsengiyumva Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwangendo wafatanwe na Gitifu w’Akagari mu kabari yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko uyu Gitifu w’Akagari yasanzwe yasinze ari ukubeshya ngo ndetse ntiyigeze anarwanya abashinzwe umutekano, yavuze ko ahubwo yahohotewe n’aba bayobozi abaturage bose babibona.

Yagize ati “Ubundi Gitifu w’Akagari arya mu kabari ko kwa Nzaramba ( aho babasanze) noneho rero bo baraje badufatira mu kabari nawe bashaka kumujyana kuko bahamusanze, nanjye nari mpari, yahise abasobanurira ko asanzwe arya aho ngaho ntibabyumva.”

Yakomeje avuga ko bahise bavuga ko bamusanganye inzoga babasaba kubyemeza kugira ngo babarekure barabahakanira.

Ati “ Ni ukuri yari amaze ibyumweru bibiri arwaye ari ku miti, nta nzoga bamusanganye bamusanganye Fanta, baratubwiraga ngo nitwemera ko yanywaga inzoga baratubabarira turabyanga, abatanze amande bahise babarekura hasigara bake batabonye amande babajyana ku modoka, bageze hepfo rero nibwo bamukubise.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yanze kwinjira mu modoka, umu Dasso n’abandi bashinzwe umutekano baramukubita cyane ku buryo ngo n’abandi baturage bahise bahurura, Gitifu w’Umurenge arabirukana, Gitifu w’Akagari ngo yavuzaga induru ku buryo ngo abantu bose batuye hafi aho babyumvise ndetse ngo binabatera ubwoba.

Undi muturage utifuje gutangazwa amazina ku mpamvu avuga ko ari iz’umutekano we, yavuze ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko Gitifu w’Akagari ariwe warwanye nyamara yarakubiswe bose babireba.

Ati “ Twari turi kumwe mu kabari ubwo bahadusangaga, baduca amande we baba bamuretse gusa nta nzoga yari yanyweye yari amaze iminsi arwaye, uwo mugoroba rero yari yaje kurya aka- brochette kuko ni naho asanzwe arya saa sita na nijoro.”

Yakomeje avuga ko Gitifu w’Akagari yakubiswe barebera kugeza n’aho abaturage bamwe babwiye Gitifu w’Umurenge ko ibyo ari gukorera umuyobozi mugenzi we bidakwiriye.

Ati “Ubu ari mu bitaro ndetse arimo serumu, nyuma yo kumukubita bahise bamujyana kwa muganga n’ubu niho akiri babanje kumujyana ku Murenge babona amerewe nabi bamujyana kwa muganga.”
Umwe mu baganga bakora ku Kigo Nderabuzima cya Muhura utifuje gutangazwa amazina waganiriye na IGIHE, yavuze ko uyu Gitifu w’Akagari arwariye kuri ibi bitaro kandi ko arwaye inkoni yakubiswe.

Ati “Ari mu bitaro, ku mugoroba bamushyizemo serumu ya kabiri, muri iki gitondo bamuteye urushinge, ku mugoroba yababaraga cyane mu mugongo no mu gatuza, urebye ni ukubera inkoni yakubiswe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven yari yabwiye IGIHE ko uyu Gitifu w’Akagari yanasaganwe n’abantu icumi mu kabari, yanga kugirwa inama biba ngombwa ko acumbikirwa kuri sitasiyo ya Muhura.

Ntiyigeze yemera ko yarwanye na we ahubwo yavugaga ko bashatse kumugira inama akanga bitewe n’uko yari yasinze cyane.

Abaturage bahuriza ku kuba hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo uwagize uruhare muri iki gikorwa wese ahanwe n’amategeko, bavuze ko bakurikije ibyabaye ngo basanga hari abayobozi bakwiriye kubihanirwa.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)