Gatsibo: Abakozi ba baringa mu iyubakwa ry’amashuri batumye abaturage bamara amezi arindwi batarishyurwa -

webrwanda
0

Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko icyatumye abo baturage badahembwa ari uko habanje gukorwa iperereza nyuma yo gusanga hari abari ku rutonde batarakoze.

Abo baturage babwiye Flash Fm bavuze ko muri Nyakanga 2020 ari bwo bubatse aya mashuri bizezwa ko bagomba kujya bishyurwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu ariko ibyo byumba by’amashuri biza kuzura batarahabwa amafaranga, bagasaba ko bakwishyurwa

Aba baturage bavuga ko kuba bamaze igihe batishyurwa byatumye bikurura amakimbirane mu miryango yabo bakeka ko amafaranga bayaririye mu kazi .

Meya w’Akarere ka Gatsibo ,Gasana Richard yabwiye IGIHE ko impamvu abo baturage batinze kwishyurwa ari uko ababakoreshaga bashyize mu myanya abakozi ba baringa.

Ati “ Ikibazo turacyizi twaganiriye nabo ndetse n’abayobozi babo ariko hajemo ikibazo cy’ababakoreshaga .Navuga y’uko ari aba baringa , duhita dushyiraho itsinda rigenzura abakoze nyakuri n’abatarakoze kugira bakurwemo”.

“Ubu iyo gahunda yararangiye kandi ntabwo bizarenza iki cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’igitaha abakwiye kuba bishyurwa amafaranga atarajya kuri konti yabo.”

Meya Gasana yavuze ko bari barashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ndetse n’abari bashinzwe gutanga amakuru barimo urubyiruko rw’Abakorerabushake kugira ngo hagararagare umusaruro uhagije ari nabo baje gutanga amakuru afasha guta muri yombi abashyize mu myanya abakozi ba baringa.

Meya yavuze ko abakoze ayo makosa harimo abari bararangije amasezerano y’akazi bari baragiye gusa bari gushakishwa ariko yizeza ko n’abakozi babigizemo uburangare ubuyobozi buzabagenera ibihano.

Muri Kamena umwaka ushize nibwo hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)