Abayobozi b'u Burundi bakomeje kwiha amenyo y'abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z'u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 12 Werurwe 2020, inzego z'umutekano zo mu Burundi ntabwo zatunguranye ubwo zakoraga ibikorwa biciriritse byo kwerekana ko bafashe intasi y'u Rwanda yitwa Eric Rutabayiro. Leta y'u Rwanda ntacyo yigeze isubiza ayo manjwe ariko nka Rushyashya twashatse kugira icyo tubivugaho cyane ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bigaragarira buri wese uhereye ku bisubizo Eric Rutabayiro atanga ku bibazo bamubaza muri Camera.

Dusubije amaso inyuma; byari tariki ya 13 Mutarama 2021 ubwo ubutumwa bwakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko hari Umunyarwanda witwa Eric Rutabayiru wafashwe akaba yigisha Kung Fu. Ibi bikaba byarabaye mu gikorwa cyo mu Burundi cyitwa #Ndondeza aho abafashwe n'inzego z'umutekano batabarizwa ku mbuga nkoranyambaga bityo bamwe bikabaviramo kuba batakwicwa n'inzego z'iperereza ry'u Burundi riba ryabafashe nkuko bimaze kuba akamenyero muri icyo gihugu.

Byaje gutungurana nyuma y'iminsi 60 (amezi abiri) ubwo inzego z'umutekano mu Burundi zigaragaza Eric Rutabayiro nk'umusirikari mukuru  w'u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri wari woherejwe kuneka mu gisirikari cy'u Burundi. Ibi turabigarukaho mu kanya nyuma yo kwibukiranya inkuru ya Cyprien Rucyahintare werekanwe n'inzego z'umutekano ko ari intasi y'u Rwanda akaba ari n'umusirikare ufite ipeti rya Kaporali.

Tariki ya 12 Werurwe 2016 nibwo Leta y'u Burundi yahuruye yerekana umuturage w'u Rwanda witwa Cyprien Rucyahintare ko ari intasi bafashe. Icyo gihe igisirikari cy'u Rwanda cyatangaje ko 'ari ibinyoma nta musirikare w'u Rwanda uri i Burundi nta n'uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?'

Brig Gen Nzabamwita wari umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda icyo gihe yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n'inomero ziranga umusirikare zatangajwe n'inzego z'u Burundi zitabaho muri RDF. Yongeyeho ko ibirego nka biriya nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

Inkuru ikimara kujya hanze ko Rucyahintare ari intasi y'u Rwanda yafatiwe mu Burundi, ibinyamakuru bitandukanye byegereye umuryango we, aho se umubyara yahise agaragaza ko ari umujura ruharwa wiba ihene n'inkoko mu baturanyi ko atigeze aba umusirikari. Ibi byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo RFI, AFP nyuma yo gusura uyu muryango.

Murumuna we nkuko bigaragara mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yavuzeko yahunze nyuma yuko bagurishirije umurima we bishyura ibyo bibye.

Tugarutse kuri Eric Rutabayiru, nawe agaragara avuga mu buryo Rucyahintare avuga. Eric utareba muri Camera y'umubaza ubona avuga ibyo bamubwiye kuvuga. Icyambere, igisirikari n'igipolisi ni inzego z'umutekano zifite aho zihurira, mu gisirikari cy'u Rwanda ni gute umuntu yahabwa ubutumwa na Gen James Kabarebe wo mu gisirikari akongera akabuhabwa na Dan Munyuza umukuru wa Polisi?

Rucyahintare bamubajije izina ry'umuyobozi we avuga ko ari Ignace irindi ataryibuka, ubundi avuga Col Kazabisa, utaba mu ngabo z'u Rwanda, bigaragara ko yari yibagiwe izina bamubwiye kuvuga.

Eric Rutabayiru azwi cyane mu nzu mbera byombi y'Urubyiruko ku Kimisagara

Eric Rutabayiru avuga ko yize amashuri atatu yisumbuye ubundi agakomereza muri Kaminuza mu ishami rya Computer Science….ibi koko ninde wabyemera azi uburyo uburezi bukurikirana mu Rwanda?
Ikindi babeshya ko yishyikirije inzego z'umutekano hanyuma akaka ubuhungiro kandi inkuru zimutabariza ko yafashwe zimaze amezi asaga abiri.

Tugarutse ku bisubizo igisirikari cy'u Rwanda cyasubije u Burundi mu myaka itanu ishize, kiragaruka nuyu munsi. Ibi ni iberego bya cyana bidafite aho bihuriye n'ukuri.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko inzego z'umutekano mu Burundi zakangaranye nyuma y'ifatwa rya Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana, abayobozi bakuru b'inyeshyamba za FLN zagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyabimata. Ubwo rero Callixte Nsabimana mu ibazwa rye yagaragaje uruhare rwa Leta y'u Burundi mu gushyigikira FLN, inzego z'umutekano zabitse Eric Rutabayiro ngo azavuge urubanza rugeze mu mizi aho uruhare rwa Gen Steve Ntakirutimana na Maj Bertin bakorera inzego z'iperereza mu Burundi mu gushyigikira FLN rwashyizwe ahagaragara.

Abayobozi b'igihugu cy'u Burundi bakwiye kureka politiki igwingiye kuko ibatamaza. Eric Rutabayiru ni umusore ubeshejweho no gukina Film, gukina umukino wa Kung Fu ndetse n'akazi k'ubushoferi. Ntaho ahuriye n'igisirikari.

The post Abayobozi b'u Burundi bakomeje kwiha amenyo y'abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z'u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abayobozi-bu-burundi-bakomeje-kwiha-amenyo-yabasetsi-bafata-abasiviri-ngo-bafashe-intasi-zu-rwanda-bagaragaza-politiki-ya-cyana-kandi-bakuze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)