Bugesera: Abagore 43 barwanyije imirire mibi bahawe ibigega by’amazi, abandi borozwa ihene -

webrwanda
0

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “ Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.”

Mu Karere ka Bugesera uyu munsi wizihirijwe mu midugudu yose igize aka Karere ariko by’umwihariko ku rwego rw’Akarere hakaba hatanzwe ibigega ku bagore 43 batoranyijwe mu mirenge yose nk’indashyikirirwa mu kurwanya imirire mibi. Aba bagore bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo bashingiye ku bikorwa bakora barwanya imirire mibi birimo kugira akarima k’igikoni n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera Kamanzi Anastasie yabwiye IGIHE ko bahaye aba bagore ibigega mu rwego rwo kubafasha kubona amazi bajya banifashisha mu gihe nta mazi bafite bakuhira uturima twabo tw’igikoni.

Yagize ati “ Buri kigega twagihaga umugore umwe, twagihaga umugore watoranyijwe na bagenzi babo akaba ari indashyikirwa mu kurwanya imirire mibi.”

Yakomeje avuga ko uretse ibigega banatanze ihene ku bakobwa b’abangavu batewe inda.

Ati “ Ihene zatanzwe n’abagore bashyize hamwe amafaranga buri umwe agatanga uko ashoboye noneho dupanga uburyo twagura ihene zigahabwa abangavu batewe inda hamwe n’umugore bahisemo ku Mudugudu no ku Murenge utishoboye kugira ngo zibafasha mu kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko mu butuma bageneye aba bagore ari ukubabwira ko bashoboye kandi bafite imbaraga bagomba gukora cyane bagatera inkunga bagenzi babo bakiri hasi.

Ati “Si uko dufite ibya mirenge ahubwo ni ugufashanya, kuzamurana no kwigishanya. Abagore ubu twahawe agaciro ntabwo tugomba kwisubiza inyuma, tugomba kugaragara mu mirimo yose yaba ubworozi, ubuhinzi, mu buyobozi ndetse no kuyobora ingo zacu.”

Kamanzi yavuze ko ku kijyanye n’abangavu batewe inda basabye aba bangavu gukomera baranabaganiriza babereka uburenganzira bwabo ndetse banabasaba kongera imbaraga mu kwiteza imbere aho guheranwa n’agahinda.

Bamwe borojwe ihene ngo barusheho kwiteza imbere
Hatanzwe ibigega by'amazi bibafasha gufata amazi yo ku nzu zabo
Abagore barimo abakobwa batewe inda z'imburagihe bahawe ibitenge



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)