Mu ijoro ryakeye nibwo hatanzwe ibihembo bya The Choice Awards byateguwe na Televiziyo ya Isibo TV binyuze mu kiganiro The Choice.
Ni ibihembo byahawe abahanzi bahize abandi mu mwaka wa 2020, bikaba byatangiwe ku Isibo TV n'ubundi yabiteguye.
Muri uyu muhango, Dj Miller witabye Imana umwaka ushize, yagenewe ishimwe nk'umwe mu bantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza umuziki imbere.
Ibi bihembo bikaba byatanzwe mu ngeri zitandukanye aho mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka igihembo cyegukanywe na Bruce Melodie aho yatsinze Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P.
Umuhanzikazi w'ummwaka, Marina yahigitse abarimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira na Knowless Butera.
Umuhanzi w'umunyarwanda ukorera indirimbo ye hanze y'u Rwanda cyegukanywe na Meddy aho yahigitse Adrien Misigaro, Priscillah, Emmy na The Ben.
Umukinnyi wa filime w'umugabo igihembo cyatwawe na Benimana Ramadhan[Bamenya] aho yahigityse Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati].
Mu cyiciro cy'abagore bakina filime yabaye Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri filime Umuturanyi aho yahigitse Ingabire Pascaline [Samantha], Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu], Uwamahoro Mutoni Assia na Uwase Bahavu Jeannete.
The Choice Influencer of the Year iki gihembo cyegukanywe na Rocky Kirabiranya atsinze Junior Giti, DJ Brianne, Papa Cyangwe na Super Manager.
Indirimbo y'umwaka ifite amashusho y'umwaka yabaye Atansiyo ya Platini P, yatsinze Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, Saa Moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo.
Producer utunganya amashusho y'indirimbo wahize abandi yabaye Bagenzi Bernard, yahigitse Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.
Juno Kizigenza ni ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzi ukizamuka, yahigitse Calvin Mbanda, Ish Kevin, Papa Cyangwe na Vestine na Dorcas.
Umu Dj w'umwaka yabaye DJ Diallo atsinze Dj Bisoso, DJ Ira, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.