Akazi twatangiranye ntikararangira-Trump yabwiye Abarepubulikani ko azagaruka muri 2024 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Trump yabivuze mu gikorwa cyahuje abarwanashyaka b'Abarepubulikani bakomeye ku mahame ya cyera cyabereye i Orlando kuri iki Cyumweru.

Benshi bacyekaga ko azashinga ishyaka rye kuko iri ry'Abarepubulikani ryamutengushye.

Muri iki kiganiro, yateye utwatsi ibi bitecyerezo avuga ko ari amakuru mpimbano akoresheje ijambo Fake News yakunze gukoresha akiri muri White House.

Yagize ati "Ntibyaba ari byiza, tuvuze ngo reka dutangize ishyaka rishya maze tugabanye amajwi yacu maze ntituzatsinde…

Dufite ishyaka ry'abarepubulikani. Rigiye kongera kwiyunga no gukomera kurusha ikindi gihe cyose mbere".

Ubwo yavaga muri White House mbere gato y'uko uwamusimbuye Joe Biden arahira, Trump yari yavuze ko azagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Muri iki kiganiro cyo kuri iki Cyumweru yongeye guca amarenga yo kugaruka guhatanira kuyobora iki gihugu cy'igihangange.

Yagize ati "Mpagaze imbere yanyu ngo mbabwire ko akazi twatangiranye mu myaka ine ishize katararangira. Turi hano uyu mugoroba ngo tuganire ejo hazaza - ejo h'ishyaka ryacu, ejo h'igihugu cyacu."

Uyu mugabo udakunze kuripfana yongeye kunenga ubutegetsi bwa Joe Biden wamusimbuye avuga ko igihugu cyabo cyongeye kuva ku mugambi wo gushyira imbere inyungu zacyo ubu kikaba cyongeye kwishyira inyuma.

Joe Biden utaremeye ibyavuye mu matora yatsinzwe, yakunze kuvuga ko yibwe amajwi gusa ntiyabitangira gihamya.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kiriya gihugu iherutse kumugira umwere ku byaha yashinjwaga byo guteza imyigaragambyo yabereye ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko yaguyemo abantu batanu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Akazi-twatangiranye-ntikararangira-Trump-yabwiye-Abarepubulikani-ko-azagaruka-muri-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)