Benshi bavuze amagambure nyuma yuko umwana ukiri muto asifuye umukino w' icyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w ' umuhungu usifura muri Zambia yatunguye abakunzi b'umupira w'amaguru ubwo yasifuraga ari we musifuzi ukuriye abandi.

Raphael Mbotela, w'imyaka 16, yatangiye gusifura imikino kuva afite imyaka 13.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yamenyekanye cyane muri Zambia ubwo yasifuraga umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Zesco United na Forest Rangers.

Mbotela yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko mbere yashakaga kuzaba umukinnyi, ariko mu myaka itatu ishize yavunitse akagombambari bigabanya gahunda yari afite.

Yagize ati: 'Gukunda kuba umusifuzi kwanjye kwatangiye mu myaka itatu ishize nyuma yuko nsabwe kuba umusifuzi w'amakipe y'abato.Umunsi umwe, naregerewe nsabwa kuba umusifuzi w'umukino wa gicuti w'abagabo bakuze, bisa nkaho buri wese yabonye ukuntu mbizi. Ibi rwose ndimo kubyishimira, cyane cyane nyuma yuko ntashoboye gukomeza kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru kubera imvune yo ku kagombambari'.

Avuga ko yishimiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia ubu noneho ashobora kumuhamagara ngo asifure imikino ya gicuti.

Avuga ati: 'Numva nishimye ariko iyo nkoze amakosa mu mukino, nitera akanyabugabo. Byose bibaho mu mukino. Buri muntu wese akora amakosa'.

Avuga ko umukino yasifuye ku wa gatatu ari wo wa mbere wo ku rwego rwo hejuru asifuye mu kazi ke, ndetse yizeye ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Zambia rishobora kumuteza imbere.

Ati: 'Nta kibazo na kimwe nari mfite. Iyo ngeze mu kibuga, ntabwo nita ku by'imyaka yanjye cyangwa ku bakinnyi bakomeye. Ni jye uba uyoboye byose!… Ndashaka kuzaba nka Janny Sikazwe [umusifuzi wo muri Zambia] nindangiza kwiga'.

Mbotela abana na mama we. Avuga ko ashaka kongera gusubukura amasomo ye kugira ngo nyuma azashobore kwibanda ku kuba umusifuzi.

Uyu mwana yatangiye gusifura afite imyaka 13



Source : https://impanuro.rw/2021/03/27/benshi-bavuze-amagambure-nyuma-yuko-umwana-ukiri-muto-asifuye-umukino-w-icyiciro-cya-mbere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)