Bagomba kwimenyereza! Impaka z'urudaca ku mitekerereze y'urubyiruko ku mibonano mpuzabitsina mbere y'urushako - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka yo hambere byari ikizira kuko n'umukobwa waterwaga inda yajyanwaga kurohwa mu kiyaga.

Nubwo byitwa kirazira ariko, mu miterere ya muntu iyo wamaze kuzuza imyaka y'ubukure umubiri ugusaba gukora imibonano mpuzabitsina, kwifata bikaba bishobora bake ndetse n'abemeramana bamwe barikinga bagatera akabariro rwihishwa.

Muri iyi minsi biragoye kubona inkumi n'umusore bakundana cyangwa bageze mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu badakora imibonano mpuzabitsina. Ibyo bigaragaza ko nta bwoba urubyiruko rugifitiye iki gikorwa.

Rumwe mu rubyiruko rwahuriye mu kiganiro cya 1K Studio, rwagaragaje imyumvire itandukanye kuri iyi ngingo, bamwe bagaragaza ko bidakwiye gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka abandi bumva ko ikwiye gukorwa.

Iribagiza Katara yavuze ko bidakwiye ko umwana w'umukobwa yakwishora mu gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka kuko uwiyandaritse buri wese amubona muri iyo shusho akaba ari byo aheramo.

Ati 'Uribaza umukobwa utangira gukora imibonano mpuzabitsina atarashaka ku myaka micye, ubwo se azajya gushaka amaze kuryamana n'abasore bangana iki? Ntibikwiye ko abantu baryamana batarashaka.'

Ku ruhande rwa Sandrine Ange, we yavuze ko usibye kuba umuntu yaba yishoye mu mibonano mpuzabitsina atarageza igihe, aba ari no gukora icyaha kuko Imana itemera kuryamana mbere yo kubana.

Ati 'Usibye no kuba igihe kitaragera mwibuke ko abantu twizera Imana itemera ko abantu batangira gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka, rero kuba ari icyaha kandi tubizi ntidukwiye kubikora.'

Ibi bitekerezo byamaganirwa kure na Mbaraga Hervé wavuze ko imyemerere idakwiye kukubuza ibyo ushaka, ahubwo ko urubyiruko ruba rukeneye gukora imibonano mpuzabitsina mbere rukabyimenyereza.

Ati 'Wowe ubwawe ni wowe ugomba kumenya ko ikintu kikubangamiye atari imyumvire yaho usengera, birakwiye ko ukora imibonano mbere. Ni ukwimenyereza ukazagera mu rugo ubizi kuko hari ingo zisenyuka bitewe no kudasobanukirwa uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.'

Munyaneza Frank, we abona ko abantu bakundana by'ukuri baba bakwiye gukora imibonano mpuzabitsina badategereje igihe bazashikira kuko iki gikorwa cyongera urukundo hagati y'abantu.

Ati 'Niba abantu bakundana by'ukuri mbona gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bitwaye, kuko byongera urukundo hagati yanyu nk'uko bivugwa mu Cyongereza 'To make love' bivuze gukora urukundo, muba mukwiye kurukora.'

Yakomeje avuga ko ikidakwiye ari uko habaho gushukana cyangwa kugira izindi nyungu runaka ukurikirana muri icyo gikorwa.

Ati 'Ikintu mbona kidakwiye ni uko wabeshya umuntu ko mukundana umukirikiyeho imibonano mpuzabitsina gusa, cyangwa ugashuka umwana muto ari icyo umukurikiyeho, ibyo rwose simbyemera.'

Buri wese yatanga impamvu yumvikana ituma akora cyangwa adakora imibonano mpuzabitsina, ariko ni amahitamo ya buri wese.

Gusa, muri byose biba byiza kwibuka kwirinda mu rwego guhashya inda zizateguwe cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bagomba-kwimenyereza-impaka-z-urudaca-ku-mitekerereze-y-urubyiruko-ku-mibonano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)