Abagore beretswe amahirwe ari ku Isoko ry'Imari n'Imigabane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Abagore mu buyobozi: Amahirwe angana mu Isi ya Covid-19', igikorwa cyahuriranye n'ukwezi kwahariwe kwizihiza iterambere ry'abagore mu Rwanda no ku rwego rw'Isi.

Umuyobozi Mukuru w'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yagaragaje ko ibigo by'ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry'abagore ndetse ko iri terambere ryabo rifitanye isano ya hafi no kugera ku ntego z'iterambere rirambye zashyizweho ku rwego rw'Isi, zizwi nka SDGs.

Yanavuze kandi ko uyu munsi ugamije kugaragara uruhare rw'abagore mu iterambere rusange, ati 'Turishimira uruhare rw'abagore mu iterambere ry'ubucuruzi ku rwego rw'Isi no guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus'.

Yongeyeho ko nk'Isoko ry'Imari n'Imigabane, 'Twabonye akamaro gakomeye abagore bagize mu gukomeza guteza imbere Isoko ryacu muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus'.

Yanavuze ko uruhare rw'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu iterambere ry'umugore atari 'ibihuha', kuko iryo soko riri mu mwanya mwiza wo gukora izo nshingano bitewe n'uruhare rwaryo mu iterambere rusange, kuko rihuza ibigo by'ubucuruzi n'abashoramari batandukanye.

Ati 'Nk'isoko ry'Imari n'Imigabane, tugomba guteza imbere ubwuzuzanye mu bakozi bacu ariko no mu bigo byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane, ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo b'abagore kubona ishoramari ry'igihe kirekire'.

Yavuze ko mu bigo bitanu byo mu Rwanda byanditse ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, bibiri bifite abayobozi b'abagore, ibyerekana ubwuzuzanye mu bigo byanditse kuri iryo soko, dore biri no mu nshingano zaryo z'ibanze.

Umuyobozi w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda, CMA, Eric Bundungu, yavuze ko mu byo bashyiramo imbaraga, harimo no gushishikariza ibigo byanditse ku Isoko ry'Imari ry'u Rwanda guteza imbere uburinganire mu gihugu, ingingo yavuze ko initabwaho cyane na Leta y'u Rwanda, kuko 30% by'imyanya yo mu nzego z'abayobozi igomba kujyamo abagore.

Ati 'Kimwe mu byo twibandaho ni ukwigisha akamaro k'uburinganire, kandi twibanda ku bagore muri izo nyigisho, no mu ngo zacu, byagaragaye ko abagore bagira ubushobozi bwo kwizigamira kurusha abagabo, nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi butandukanye'.

Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa bafatanya n'inzego zireberera inyungu z'abagore mu rwego rwo kugira ngo 'irebe ko icyo gikorwa kigenda neza', ndetse bakanibanda ku bakobwa bari byiciro bitandukanye, barimo abiga muri kaminuza, abakora mu nzego z'abikorera n'abandi batandukanye.

Dan Martin Kasirye, wari uhagarariye Ikigo Mpuzamahanga cy'Ishoramari, IFC, yavuze ko uyu munsi ubaye mu bihe bikomereye abagore muri rusange kuko icyorezo cya Coronavirus cyabagizeho ingaruka zikomeye kurusha abagabo, kuko iyo umugabo umwe atakaje akazi, umugore 1,8 nawe agatakaza, bivuze ko abagore batakaza akazi kurusha abagabo.

Ati 'Turi gukorana n'ibigo by'ubucuruzi kugira bizibe icyuho hagati y'abagabo n'abagore, binyuze mu kongera umubare w'abagore mu buyobozi, mu bakozi b'ibigo ndetse no mu baguzi babyo'.

Yavuze ko mu ishoramari ryabo, bita cyane ku buringanire hagati y'abagore n'abagabo, mu rwego rwo kugira ngo abafatanyabikorwa babo bateze imbere uburinganire muri rusange.

Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda ryanditseho ibigo 10 by'ubucuruzi, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n'ibindi byo mu mahanga.

Ubuyobozi bw'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, RSE, butangaza ko bushyigikiye iterambere ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-stock-exchange-yiyemeje-gukomeza-gushyigikira-uburinganire-hagati-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)