Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu mu Ngoro y'Umwami mu murwa Mukuru wa Riyadh.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Yagizi ati 'Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabie Saoudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w'u Rwanda na Arabie Saoudite ku nyungu z'ibihugu byombi.'
Yongeyo ati 'Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n'ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y'ibihugu byombi bibanye kivandimwe n'abaturage.'
Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n'iterambere.
Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n'abandi ba ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo kuri uyu wa gatatu. Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b'ibihugu byabo. Yanagaragaje kandi ubushake bw'igihugu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n'umubano n'ibindi bihugu.
U Rwanda rufite umubano mwiza na Arabie Saoudite mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ingufu n'ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw'ikoranabuhanga, urwego rw'imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari muri rusange.
Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) n'Ubwami bwa Bahrain.