Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma yo kumenya ko bagiye gutangira gukingirwa COVID-19 -

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku wa 3 Werurwe 2021 ni bwo abayobozi b’u Rwanda bakiriye inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye. Ku mugoroba wo kuri uwo munsi kandi u Rwanda rwakiriye inkingo 102.960 za Pfizer-BioNTech.

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali babwiye IGIHE ko kuba mu Rwanda hageze inkingo za COVID-19 ari inkuru yabakoze ku mutima bitewe n’uko bumvaga rukoreshwa mu bindi bihugu bo rutarabageraho.

Nzayisenga Jean yagize ati “Nkimara kumva ko urukingo rwaje nabyishimiye cyane, gusa sinjye ukwiye kwishima njyenyine ahubwo ni Abanyarwanda bose, nawe urabibona, icyakora twari tubitegereje cyane.”

“Ahubwo icyo nakwisabira Leta ni uko natwe urubyiruko bakwiye kuduheraho. Nifuza ko bahera ku rubyiruko kuko ni rwo usanga rwica amabwiriza nyamara abantu bakuru bo bayubahiriza.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba bwo gukingirwa afite cyane ko yabonye ububi bw’iki cyorezo.

Ati “Rwose iyaba ubwo butumwa ari njyewe buhereyeho, mbese ni uko bitashoboka, kumva ngo bampereyeho mu gukingirwa nakwishimira kujyayo.”

Umucuruzi w’inkweto witwa Urikuranye Stanislas, yavuze ko kuba urukingo rwageze mu gihugu bitanga icyizere ku Banyarwanda by’umwihariko abari mu bucuruzi.

Ati “Ni inkuru nziza ugereranyije n’iminsi tumaze duhanganye na COVID-19, ni icyizere ko tuzayitsinda. Impamvu dufite ni uko hari n’ibindi bihugu byatangiye kurukoresha kandi rugenda rutanga umusaruro.”

“Nkatwe dukora ubucuruzi birumvikana ko mu gihe bazaba bamaze gukingira bishobora kutworohereza mu migenderanire n’ibindi bihugu tujya kuranguramo. Urebye twifuza ko bakwibanda cyane kuri twe abacuruzi kuko duhura n’abantu benshi kandi banyuranye bisobanuye ko turi mu bafite ibyago byinshi byo kwandura.”

Mukashyaka Clémence w’imyaka 35 mu byishimo byinshi yagize ati “Mana we, ni amashimwe gusa, mbese turanyuzwe. Turashimira ubuyobozi bwacu bwabigizemo uruhare. Ndasaba Abanyarwanda bose ko umuntu wese bazemeza ko akingirwa mbere rwose azabyitabire kuko baduhitiramo ibikwiye.”

Muhawenimana Jeanine na we yagaragaje ibyishimo bye avuga ko gukingira COVID-19 bigiye kongera kugarura icyizere ko umwaka wa 2021 utazamera nka 2020.

Ati “Icyizere kiragenda kiza rwose pe. Uko biri kose ntabwo uyu mwaka uzamera nk’uwashize kuko wo wadushaririye cyane. Icyakoze dufite ibyiringiro kuko ibi ni ibimenyetso ko tuzawubamo neza, cyane rwose ubwo urukingo rubonetse nta kabuza tuzayitsinda”

Ubwo yakiraga izi nkingo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko u Rwanda rwifuza ko bitarenze Kamena 2022 abaturage bangana na miliyoni 7.8 baba bamaze gukingirwa COVID-19.

Abanyarwanda baganiriye na IGIHE bavuze ko biteguye gutangira guhabwa urukingo rwa COVID-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)