Gatsibo: Muri gare ebyiri ziri kuhubakwa imwe yaruzuye, indi igeze kuri 70% -

webrwanda
0

Kuva umwaka ushize ni bwo Akarere ka Gatsibo katangiye ibikorwa byo kubaka gare ebyiri harimo iya Kiramuruzi yuzuye mu kwezi gushize itwaye miliyoni zirenga 300 Frw ndetse n’iya Kabarore izuzura mu mpera za Mata itwaye arenga miliyoni 600 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka izi gare ihagaze neza aho iya Kiramuruzi yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukorerwamo.

Yagize ati “Iya [gare] Kiramuruzi yararangiye, yatangiye no gukora, irimo aho imodoka ziparika, irimo amaduka aho abacuruzi bakorera, irimo inzu zikoreramo abatwara abantu n’ubwiherero. Ubu yatangiye no gukorerwamo ni uko byahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 ntituyitahe ku mugaragaro.”

Yakomeje avuga ko Gare ya Kiramuruzi yubatswe na RFTC ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo ngo kuko kabafashije gushaka ikibanza no kwimura abari bahatuye.

Meya Gasana yakomeje avuga ko kuri Gare ya Kabarore yo kuri ubu igeze kuri 70% aho ubutaka bwaguzwe n’Akarere, mu rwego rwo gushishikariza abikorera kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ishoramari, ikaba iri kubakwa na PSF.

Ati “Mu cyumweru gishize bambwiraga ko imirimo igeze hafi 70%, turateganya yuko twatangira kuyikoresha mu mpera z’ukwezi kwa Kane. Irimo imiryango igera kuri 38 izakorerwamo n’abikorera, izaba ifite ikinamba, restaurant n’ibindi nkenerwa byinshi.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko izi gare zizakemura ikibazo cy’imodoka zakoreraga mu kajagari, mu gihe abagenzi zizabafasha kujya basigwa ahantu heza aho kubasiga ku muhanda.

Mu buryo bw’ubucuruzi ngo zizatuma abantu bakorera ahantu hari isuku, hatekanye ndetse zinagaragaze isura nziza y’Akarere ka Gatsibo.

Gare ya Kiramuruzi yatangiye gukoreshwa
Gare ya Kabarore biteganyijwe ko izuzura muri Mata uyu mwaka
Imirimo yo kubaka Gare ya Kabarore igeze kuri 70%



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)