Imbuto Foundation igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 -

webrwanda
0

Imbuto Foundation imaze imyaka 20 itanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ubumenyi, ubufatanye n’ubushobozi mu Muryango Nyarwanda.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; byahawe insanganyamatsiko igira iti “Imbuto Itoshye, Ejo Haganje.” - “An Edifying Past. An Empowered Future.”

Bitewe n’ibihe Isi n’u Rwanda by’umwihariko rurimo kubera icyorezo cya COVID-19, Imbuto Foundation yateguye uruhererekane rw’ibikorwa n’ibiganiro, bigaragaza urugendo rwayo rw’imyaka 20 n’uruhare yagize mu gushyigikira gahunda za Leta zirimo ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore.

Muri ibi biganiro hazitabwa ku kumva ubuhamya bw’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa mu myaka 20 ishize, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku musanzu wa Imbuto Foundation mu gushyigikira Icyerekezo cy’Igihugu no gushaka ibisubizo bigamije agaciro n’iterambere rirambye ry’Umuryango Nyarwanda no gutekereza ku cyerekezo cy’umuryango Imbuto Foundation cyo gukomeza kuba umusemburo w’impinduka mu buryo burambye.

Abazitabira ibikorwa n’ibiganiro byo kuzirikana isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Imbuto Foundation, baba abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bazabikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu mwaka wa 2001 utangijwe na Madamu Jeannette Kagame. Uyu muryango watangiye witwa PACFA ‘Protection and Care of Families against HIV/AIDS’ - Gahunda yari igamije kwita ku miryango by’umwihariko ku bana, urubyiruko n’abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n’abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uko imyaka yicumye PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Mu myaka 20 umaze ushinzwe, Umuryango Imbuto Foundation wakoze ibikorwa bitandukanye byuzuzanya n’umurongo mugari washyizweho na Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, haba mu bijyanye n’ubuzima, uburezi no kubaka ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko.

Muri uru rugendo, ibyo Umuryango Imbuto Foundation uzirikana, wabigezeho ku bufatanye bw’inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango igamije iterambere ry’urubyiruko n’amahuriro y’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa.

Imbuto Foundation igendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti “Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)