Akanyamuneza ni kose kuri Nel Ngabo wahuye na Miss Naomie bwa mbere nyuma yo kumwandikira ntamusubize – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nel Ngabo wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye harimo n'izakunzwe cyane nka Nzahinduka, Zoli, Solo ndetse n'izindi, yasazwe n'akanyamuneza kenshi nyuma yo guhura na Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Werurwe 2021 nibwo Nel Ngabo yahuye na Miss  Nishimwe Naomie wari kumwe na Nyampinga w'Umuco n'Umurage mu mwaka wa 2020 ariwe Teta Ndenga Nicole. Aba bose bahuriye mu kiganiro Sunday Night gitambuka kuri Radio Isango Star.

Nel Ngabo yahuye na Miss Naomie bwa mbere

Mu minsi ishize ubwo Miss Naomie yari mu kiganiro yavuze ko asigaye akunda indirimbo 'Solo' ya Nel Ngabo. Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Nel yandikiye Miss Naomie kuri Instagram amushimira gusa uyu mukobwa ntiyahita abona ubutumwa bwa Nel.

Ubwo bari bategereje kwinjira muri Studio Nel yabanje kumwibutsa ko yamwandikiye ntamusubize, Naomie amaze kureba mu gasanduku k'ubutumwa kuri instagram ye yabonye ubutumwa bwa Nel maze amusaba imbabazi.

Mu kiganiro Sunday Night, Nel Ngabo wari wishimiye guhura na Miss  Naomie yabajijwe niba asanzwe amuzi, abishimangira atazuyaje mu magambo agira ati  " Ndamuzi cyane, ni umukobwa ukomeye! Kumarana ikamba umwaka ntabwo ari ibintu byoroshye ".

Miss Nishimwe Naomie

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/akanyamuneza-ni-kose-kuri-nel-ngabo-wahuye-na-miss-naomie-bwa-mbere-nyuma-yo-kumwandikira-ntamusubize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)