Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Werurwe 2021, ahatanzwe ibikoresho by’isuku ku baturage 400 bafite ubwandu bwa SIDA. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi Itera SIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko iki gikorwa kije gikurikira igiheruka gukorwa cyo gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Yavuze ko kuri ubu batangiye gutanga ibikoresho by’isuku birimo amasabune yo gukaraba, udupfukamunwa ndetse n’isabune zo gukoresha mu bwiherero kugira ngo bafashe abaturage bafite n’ubwandu ngo kuko baramutse banduye iki cyorezo gishobora kubazahaza cyane.
Ati “Tuzatanga ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 mu gihugu cyose, muri buri Karere tuzagenda duha imiryango yatoranyijwe idafite ubushobozi, aba bariyongera ku miryango 3400 twaherukaga guha ibiribwa, byose tukaba tubikora kugira ngo tubafashe gukomeza kubaho neza.”
Abadamu Enock uhagarariye Abafite Virusi itera SIDA mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko bishimiye guhabwa ibikoresho by’isuku kuko abenshi wasangaga birwanaho mu kubona ibibafasha kurwanya Coronavirus.
Yagize ati “Mu by’ukuri isuku buri wese iramureba, wasangaga abanyamuryango bacu bafite ikibazo cy’ibikoresho bihagije bakwifashisha birinda. Ubu ndahamya ko bigiye kutworohera ku buryo bidufasha kwirinda kurushaho.”
Bamwe mu babana na Virusi itera SIDA baganiriye na IGIHE bavuze ko batari bafite udupfukamunwa duhagije ndetse n’ibindi bikoresho by’isuku bibafasha mu kwirinda iki cyorezo, bashimiye leta ku kuntu ikunze kubaba hafi ikabarinda mu buryo bugaragara icyatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr Rwibasira Gallican, yavuze ko kuri ubu abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA uretse kuba bari guhabwa ibikoresho by’isuku, banaherewe rimwe imiti bazajya banywa mu mezi atandatu mu rwego rwo kugabanya ingendo bakoraga bajya ku bigo nderabuzima kugira ngo bibarinde icyatuma bandura COVID-19.
Yasabye abaturage babana n’ubu bwandu kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakiyitaho ngo kuko aribyo byatuma iki cyorezo kitabageraho.
Kuri ubu iki gikorwa kikazakomereza mu turere twose tw’igihugu ahazatangwa ibikoresho by’isuku ku miryango 60.000 itishoboye, mu byo bazahabwa harimo amasabune, udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije kubafasha mu isuku.