Abagabo bakorerwa ihohoterwa barashaka ko ikibazo cyabo cyitabwaho -

webrwanda
0

Nduwamungu Bosco wo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare yabwiye Flash FM ko yahohotewe n’umugore, agahozwa ku nkeke abwirwa ko nta jambo afite mu rugo bityo ko kuri ubu yahukanye akaba yarasubiye mu muryango we.

Ati “Nagerageje kubana n’umugore neza arananira, yarankubise inshuro nk’eshatu, nagerageza kujya mu buyobozi bw’umudugudu bati ‘wowe nta jambo ufite’, nabwo mvuyeyo umugore arankubita.”

Usibye uyu mugabo hari n’undi utuye mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare nawe wakubiswe n’umugore, ajya mu buyobozi bw’ibanze ariko ntibwamwumva none kuri ubu yarahukanye.

Ati “Nagiye mu buyobozi ndatsindwa, amafuti bakayangerekaho ngera nk’aho meze nk’isaha ivuye ku gihe, ndahukana mva mu rugo. Umugore niyo yagubita nyine ntaho wajya kurega, uremera ukaryumaho kuko uwo urega niwe uregera.”

Aba bagabo bavuga ko icyo basaba ubuyobozi bwabo, ari uko bwajya bwita ku bibazo by’ihohoterwa hadashingiwe ku gitsina cy’utanze ikirego.

Ati “Icyo twasaba Leta ni uko tutabangamira abagore nabo ntibakajye batubangamira, abayobozi bakajya babanza kujya ahabereye ihohoterwa bakajya bumva ukuri k’umugabo. Iyo ureze baravuga ngo uri inganzwa, bituma iyo agukubise wihangana nk’umugabo.”

Imwe mu miryango itari iya Leta irwanya ihohoterwa, ivuga ko abagabo benshi nabo bakorerwa ihohoterwa ndetse batinya kubitangaza kugira ngo badasekwa.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Uburinganire no kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko abagabo bamwe batinya kugaragaza ihohoterwa bakorerwa.

Yongeyeho ko mu kwezi gushize, bakiriye abagabo icyenda bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa n’abagore ndetse ko mu mwaka bakira abagera ku 150.

Rutayisire yavuze ko n’ubwo hari abagabo bagitinya kugaragaza ihohoterwa ariko ko hari abandi batangiye kurigaragaza.

Ati “Abagabo baratinya ariko si bose hari abamaze kugenda batinyuka. Niyo mpamvu dukangurira inzego za Leta kubafasha kuko ababitangaje barabakwena. Umugabo ajya kuri Polisi kuvuga ko umugore yamuhohoteye, umupolisi icyo gihe akamuseka, avuga ati ‘nta mugabo wakubiswe n’umugore’”.

Ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorewe umuntu atabishaka kikaba gishobora kumugiraho ingaruka ku mubiri, mu bitekerezo cyangwa ku buryo bushingiye ku gitsina.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)