Yarekuwe muri Gereza ku myaka 83 yarayinjiyemo afite imyaka 15 gusa! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ufite agahigo k'maze imyaka myinshi muri gereza muri US nyuma yo gufungwa afite imyaka 15 ahamwe n'imyaha by'ubwicanyi byo ku rwego rwa mbere mu mwaka wa 1953.

Bwana Ligona yari mu gatsiko k'amabandi y'ingimbi yahoraga yasinze ndetse atunzwe no kwiba ndetse yafunzwe nyuma y'aho we na bagenzi be bagiye kwiba I Philadelphia bica abantu 2 batera ibyuma abandi 6.

Icyo gihe,Ligon yahamwe n'icyaha yemera ko yari kumwe n'ibi bisambo ariko nta muntu n'umwe yishe byatumye akatirwa igihano cya burundu.

Uyu mugabo akimara gusohoka yabwiye ikinyamakuru Philadelphia Inquirer ati 'Ndi kureba imiturirwa miremire cyane.Byose ni bishya kuri njye.'

Mu mwaka wa 2016 nibwo urukiko rw'ikirenga rwagabanyije igifungo cya burundu cya Ligon bukigira imyaka 35 ruvuga ko gufunga burundu abana bato ari ubugome bw'indengakamere.

Uyu mugabo yanze guhita asohoka kubera ko atakunze umwanzuro w'urukiko wo kujya yitaba buri gihe umucamanza avuga ko azasohoka gereza ari uko afite ubwigenge busesuye.

Ligon n'umwavoka we Bradley Bridge wamuburaniye guhera 2006 bakomeje kurwana inkundura ngo asohoke,kugeza ubwo ubucamanza bwemeye ko bategereza iminsi 90.

Iyi minsi yarangiye kuwa kane w'icyumweru gishize,uyu mugabo asohoka mu kumba ke ko muri gereza yabayemo imyaka 68.

Uyu mugabo abajijwe impamvu yanze kujya yitaba yagize ati 'Nkunda ubwisanzure.Iyo usabwe guhora witaba umucamanza,ntabwo uba wemerewe gusohoka umujyi udasabye uruhushya,ntabwo ubwo aribwo bwigenge nashakaga.

Ligon yavukiye mu mirima i Alabama,ava mu ishuri ageze mu wa 3.Ababyeyi be bagerageje kumushyira mu ishuri I Philadelphia ubwo yari afite imyaka 13,ariko byaranze kugeza nubwo afungwa atazi no gusoma.

Muri gereza nimo yigiye gusoma ndetse yiga n'imyuga ari nako abivanga no kwitoza gutera amakofe no kwiga igisirikare kugira ngo bwire.

Ligon yavuze ko yababajwe no kuba atarigeze abona abagize umuryango we baza kumwakira ubwo yari arekuwe.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yarekuwe-muri-gereza-ku-myaka-83-yarayinjiyemo-afite-imyaka-15-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)