Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina- Lil G yasubije abamutwamye kubera umusatsi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube n'ubundi cyari cyamuvugishije mbere ubwo benshi bibazaga kuri uriya musatsi we.

Benshi mu bamuvugaga bamunengaga ko umusatsi we yawunyereje nk'uw'abagore, ndetse bamwe bakanashyenga bavuga ko uyu muhanzi yigeze kuririmba indirimbo agira ati 'nimba umugabo nzerekana itandukaniro n'abandi bagabo' bakavuga ko iriya misatsi ye ari ryo tandukaniro yaririmbye.

Lil G avuga ko abamutaramye abenshi ari abirirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko atabiha umwanya munini.

Yagize ati 'Itandukaniro ry'abagabo ntirigaragarira mu misatsi ahubwo ni ibikorwa. Wasanga hari abamvuga bafite n'amadeni mu duce batuyemo, abantu bagomba kumenya ko hari ibintu bibareba kandi bibahangayikishije kurusha umusatsi wanjye. Abantu ntibagatinde ku bitabareba.'

Avuga ko atajya atinya kuvugwa kuko 'ntabwo ushobora kuba uri umuntu utavugwa nabi ngo umenye ko ibyawe biri kugenda. Nubaho utavugwa akenshi uzaba udakora kuko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Umuntu ari aho ngaho arasa neza nawe urasakuza wibagiwe ibibazo byawe.'

Muri iki kiganiro Lil G avuga ko uyu musatsi we umuhenda ndetse ko awitaho cyane kugira ngo ukomeze umere nk'uko abyifuza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwanze-kuvugwa-yaheze-mu-nda-ya-nyina-Lil-G-yasubije-abamutwamye-kubera-umusatsi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)