Bobi Wine ngo yasanze uwo arega ari we aregera none yakuye ikirego mu rw'Ikirenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ikirenga rwari ruherutse gutangaza gahunda y'uko ruzaburanisha iki kirego cya Robert Kyagulanyi Ssentamu wagize amajwi akurikira aya Museveni mu matora ya Perezida yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu munyapolitiki ukiri muto muri Uganda ukuriye ishyaka NUP (National United Platform) atangaza ko yafashe uyu mwanzuro wo gukura ikirego cye mu rukiko rw'Ikirenga ngo kuko yabonye Abacamanza babogamiye kuri Perezida Museveni arega.

Yagize ati 'Uyu munsi twafashe umwanzuro wo gukura ikirego cyacu cy'uko twibwe amajwi mu matora kuko abacamanza bari kugaragaza ko babogamiye kuri Perezida Museveni duhitamo kujyana ikirego cyacu mu baturage.'

Yakomeje avuga ko uko bizagenda kose, abaturage ba Uganda nibamara kumenya neza uko bimeze bazifatira umwanzuro.

Mu ntangiriro z'uku kwezikwa Gashyantare ni bwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw'Ikirenga, asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro kuko yabayemo uburiganya akibwa amajwi ndetse na bamwe mu bamushyigikiye bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungwa bya hato n a hato.

Bobi Wine wakurikiye Museveni mu majwi, yari yagize amajwi 34.83% mu gihe Museveni we yagize 58.64%.

Ubwo amatora yarangiraga, Bobi Wine yabanje gufungirwa iwe hari hagoswe n'inzego z'umutekano zaje kuhava ari uko bitegetswe n'Urukiko Rukuru rwo muri kiriya gihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Bobi-Wine-ngo-yasanze-uwo-arega-ari-we-aregera-none-yakuye-ikirego-mu-rw-Ikirenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)