Umusore n'umukobwa biziritse iminyururu barayifunga mu gusuzuma niba babasha kumarana amezi 3 bakanihanganirana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa n'umusore, ni abo muri Ukraine, bakaba bahisemo kugerageza umubano wabo mu guhuza amaboko hamwe bakizingiraho umunyururu w'icyuma uzabamaraho igihe cy'amezi atatu.

Uyu mwaka, Alexander na Viktoria, bahisemo kwizihiza umunsi w'abakundana mu bundi buryo. Ku ya 14 Gashyantare, bagiye i Kiev kugira ngo bafatanyishe amaboko, intego yabo ni ukubana hafi buri mwanya bakora ibikorwa bimwe. Ibyo birimo kuryamira igihe kimwe, kwiyuhagirira hamwe no kujyana mu bwiherero (WC).

Aba bombi bavuze ko bizeye ko bashobora kumara amezi atatu baboshywe hamwe ariko bakagere ku ntego zabo. Mu minsi yashize, Alexandre na Victoria bagiye bashyiraho amafoto na Video by'imirimo ya buri munsi baba bakora, bigaragara ko bitoroshye mu mirimo bakora buri munsi.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-n-umukobwa-biziritse-iminyururu-barayifunga-mu-gusuzuma-niba-babasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)