Umunyamakuru Mbata yasabye umukobwa yambitse impeta ko yayimusubiza vuba na bwangu akareka no kumuteza abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'uko umukobwa witwa Ingabire Diane witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 ndetse akaza no kwambikwa ikamba rya Miss Congeliality 2020, yatereye ibi umunyamakuru Mbata ukorera Flash Tv maze Mbata akamwambika impeta. Ntibyateye kabiri, Miss Diane Ingabire yakoreye ikiganiro kuri Yago Tv avuga ko ibyo we na Mbata bakoze ( kumwambika impeta) bitaribyo ahubwo ko byari urwenya (comedy). Iyi ni inkuru yavuzweho n'abatari bake icyo gihe ikimara gusohoka ndetse na Miss Diane Ingabire yavuze ko igihe Mbata amwambika impeta aribwo bwa mbere bari bahuye. Mu minota mike ishize, Mbata ubwo yagiranaga ikiganiro na X Large Tv mu gahinda kenshi yasabye ko Miss Ingabire Diane yareka kumuteza abantu avuga ko ubwo yamwambikaga impeta byari comedy ahubwo akamusubiza impeta yamwambitse kuko yavuze ko afite agaciro ndetse ko hari byinshi yamufasha mu buzima bwe.

Miss Ingabire Diane

Iyi foto yafashwe ubwo Miss Ingabire Diane yatereraga ivi Mbata

Mbata yavuze birambuye ko we na Miss Ingabire Diane bakundanye igihe kingana n'imyaka 3 yose ndetse avuga ko ari umukobwa w'umutima (nyampinga). Mbata yavuze ko atazi impamvu nyamukuru yaba yarateye Miss Diane kujya mu itangazamakuru akavuga ko yambitswe impeta mu rwego rw'urwenya (comedy) gusa akeka ko impamvu Miss Diane yabikoze ari uko yari amaze iminsi amubaza niba afite amafaranga cyane maze Mbata akamubwira ko ayafite kuko akora ndetse ko hari n'umuvandimwe afite hanze nawe ushobora kubafasha isaha n'isaha. Mbata kandi yavuze ko agifite urujijo kubera ko nubwo Miss Diane avuga ko yambitswe impeta mu rwego rwa comedy, impeta yambitswe ntabwo yigeze ayikuramo kugeza ubu.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-mbata-yasabye-umukobwa-yambitse-impeta-ko-yayimusubiza-vuba-na-bwangu-akareka-no-kumuteza-abantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)