Ubutwari dusabwa ni ukubaka u Rwanda mu bumwe n'ubwiyunge- Amb Sebashongore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango watumiwemo Komiseri mu Itorero ry'Igihugu Umuraza Landrada n'umushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta by'ishimwe,Rwaka Nicolas.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Dr. Sebashongore Dieudonné yavuze ko umuhango nk'uyu uba ugamije guhererekanye ubumenyi ku bijyanye n'ubutwari bwaranze Abanyarwanda ndetse no kurebera hamwe uburyo uyu muco mwiza wakomeza.

Yavuze ko ubutwari bwa kera bwagaragariraga mu kwagura igihugu, yemeza ko ubw'uyu munsi bukwiye kugaragarira mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Ubutwari dusabwa cyane ni ukubaka u Rwanda mu bumwe n'ubwiyunge, ubukungu, kugira mbese indangagaciro nziza zigana ku butwari mu rubyiruko, kwishakamo imbaraga zirenze izisanzwe.'

Umuraza Landrada yavuze ko kuva kera ubutwari ari indangagaciro yarangaga Abanyarwanda anagaruka ku bikwiye kuba bigize ubutwari uyu munsi.

Ati 'Mu myumvire y'Abanyarwanda kuva kera kugeza ubu, ubutwari burangwa n'ishyaka, gukunda igihugu, ubwitange, ibikorwa by'indashyikirwa kandi by'ingirakamaro, kuba inyangamugayo, kuba umunyakuri, kudatinya kwanga ikibi no gushyigikira icyiza, gukorera mu mucyo no kugira ubumuntu.'

'Ubutwari ni imwe mu ndangagaciro dusanga mu muco. Abanyarwanda bafite umuco w'ubutwari bakomora ku bakurambere babo tugomba gusigasira kuko ari wo utugize."

Ubutwari mu Rwanda rwa mbere y'ubukoloni

Mu Rwanda rwa mbere y'ubukoloni, ubutwari ni indangagaciro yashingirwagaho cyane mu mibereho y'Abanyarwanda. Ijambo ubutwari rigaragara mu bice byinshi by'umurage nyemvugo nko mu migani, ibyivugo, ibitekerezo, imigani migufi, amazina y'inka n'ibindi. Ubutwari bwatorezwaga mu muryango no mu Itorero.

Kuva u Rwanda rwahangwa rwahuye n'ibitero byinshi by'amahanga yashakaga ko ruzima. Abakurambere b'Intwari baritanze barinda ubusugire bw'abaturage, bw'inka n'ubw'ingoma.

Zimwe mu ngero z'aho Abanyarwanda barinze ubusugire bw'Igihugu cyabo ni mu gihe cy'ibitero Abanyoro bagabye ku Rwanda mu bihe by'ingoma z'Umwami Kigeli Mukobanya ahasaga mu 1378 n'Umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi ahagana mu 1411.

Mbere y'ubukoloni mu Rwanda, ubutwari bwagaragariraga cyane mu bijyanye n'urugamba rwo kurinda igihugu cyangwa kucyagura. Ubutwari bwo muri icyo gihe bwari mu byiciro bitatu bijyanye n'impeta zahabwaga abagizwe intwari.

Impeta y'ikirenga yitwaga 'Gucana uruti' yahabwaga intwari yivuganye ababisha 21 cyangwa barenga ku rugamba. Intwari kuri uru rwego yaragororerwaga bikomeye. Umuhango wo Gucana uruti witabirwaga n'Umwami.

Impeta ya kabiri yitwaga 'Impotore' yahabwaga intwari yabaga yivuganye nibura ababisha 14 ku rugamba. Impotore yasaga nk'umuringa uzinze nk'inyabubiri, ukambarwa ku kuboko kw'iburyo.

Impeta ya gatatu yitwaga 'Umudende' yahabwaga intwari yivuganye nibura ababisha barindwi ku rugamba. Umudende cyari icyuma kimeze nk'umukwege cyambarwaga mu ijosi.

Uretse aba bicaga ababisha ku rugamba, umuntu yashoboraga kugirwa intwari kubera ko yemeye kumenera amaraso igihugu. Aba bantu bitwaga abatabazi cyangwa umucengeri.

Umutabazi ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy'amahanga agamije kurinda u Rwanda no kurwagura.

Mu myumvire y'Abanyarwanda bo hambere, ayo maraso ngo yabaga ari nk'ikiguzi cy'intsinzi y'u Rwanda. Intego ngo kwari uguteza umwaku igihugu bamennyemo amaraso kandi u Rwanda rugakomeza kugira igitinyiro mu mahanga.

Kwemera gupfira u Rwanda no kurwitangira muri ubwo buryo bigaragaza ubutwari budasanzwe bw'Abanyarwanda bo hambere.

Gukunda Igihugu ku Banyarwanda bo hambere byavaga ku butwari bwabarangaga bigatuma Umunyarwanda wese yirinda icyamuteranya na mugenzi we, kikazira kugambanira igihugu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakomeje gufatanya kubaka igihugu cyabo mu iterambere rigaragarira bose.

Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwateye intambwe igaragara kandi ishimishije, ariko intera iracyari ndende. Haracyari nshingano nk'ababyeyi, nk'abarezi, nk'abayobozi yo kuraga abakiri bato igihugu cyiza no kubategurira kuzarushaho kugiteza imbere muri byose.

Iki kiganiro cyagarutse ku butwari bw'Abanyarwanda bo hambere n'ubukwiye kuranga ab'uyu munsi byitabiriwe n'Abantu batandukanye
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore yasabye Abanyarwanda kurangwa n'ubutwari bushingiye ku kubaka ubumwe n'ubwiyunge
Komiseri mu Itorero ry'Igihugu Umuraza Landrada yavuze ko kuva na mbere Abanyarwanda baranzwe n'ubutwari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-dusabwa-ni-ukubaka-u-rwanda-mu-bumwe-n-ubwiyunge-amb-sebashongore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)