Uburyo umukinnyi yarenguye umupira warenze akoresheje ubuhanga bwaciye ibintu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

Umunya Iran witwa Nader Mohammadi yatumye abafana bacika ururondogoro kubera uburyo yikaraze mu kirere akarengura umupira wari warenze mu buryo budasanzwe.

Uyu mukinnyi w'imyaka 23 yabikoze mu mukino ikipe ye ya Pakyan yatsinzwemo igitego 1-0 na Persepolis muri Persian Gulf Pro League.

Uyu mukinnyi wari mu kibuga hagati yikaraze arengura uyu mupira n'amaboko ugera kure byatumye umunyezamu witwa Hamed Lak awushyira muri koloneri kuko wari ufite imbaraga.

Icyakora ubu buhanga bwe ntibwafashije ikipe ye kuko yatsinzwe umukino bituma iguma ku mwanya wa 11 muri shampiyona.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amafoto y'ukuntu uyu mukinnyi yakoze aka gashya katamenyerewe.

Umwe mu babibonye yagize ati 'Umwami Delap [wakinnye muri Stoke mu Bwongereza] ntiyabikoze.mbega uku kurengura.'

Undi yahise avuga ati 'Ibaze aha ari muri Premier League."

Bamwe basezerereje abakinnyi ba Arsenal bavuga ko uku kurengura kwa Nader kurusha imipira bakatisha amaguru cyane ko inyinshi ipfa ubusa mu gihe uyu we yarenguriye n'amaboko kure akageza mu izamu.

Uyu mukinnyi ntabwo ari ubwa mbere yari arenguye umupira ugateza ibibazo kandi ari kure kuko mu Ukuboza umwaka ushize yanaze umupira umunyezamu agerageza kuwukoraho uramucika ujya mu izamu.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uburyo-umukinnyi-yarenguye-umupira-warenze-akoresheje-ubuhanga-bwaciye-ibintu

Post a comment

0 Comments