Rulindo : Gitifu w'Umurenge yafunzwe akekwaho ubwicanyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarabana akurikiranyweho iki cyaha nyuma yo kugonga umuturage bikaza kumuviramo kwitaba Imana mu mpanuka yabaye tariki 10 Gashyantare.

Nyuma yo kugonga uriya musore witwa Justin Hakorimana w'imyaka 18 y'amavuko, bwakeye uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarabana, Shabani Jean Claude atabwa muri yombi ku wa 11 Gashyantare 2021.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu Shabani Jean Claude akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Avuga ko dosiye ye ikiri gukorwaho n'Urwego rw'Ubugenzacyaha kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha na bwo buzamushyikiriza inkiko.

ICYO ITEGEKO RIVUGA :

Ingingo ya 11 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ryo muri 2019 ifite umutwe ugira uti 'Ubwicanyi budaturutseku bushake n'uko buhanwa'

Umuntu wica undi bw'ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n'urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Gitifu-w-Umurenge-yafunzwe-akekwaho-ubwicanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)