Ruhango : Umukobwa arakekwaho kwiba umwana ngo amushyire abamumutumye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana w'imyaka ine yari yatwawe n'umukobwa witwa Diane wo mu Kagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje, akaba yari yamwibye amukuye ku ishuri i Gitwe aho uriya mwana yiga.

Uriya mukobwa ukekwaho kwiba uriya mwana, yagize amakenga ko ashobora gufatwa, ahitamo gusiga uriya mwana mu rugo rw'umuturage wo mu Kagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira asiga ababeshye ko agiye kureba nyina wagiye kubyarira i Gitwe.

Ubwo hamenyekanaga ko hari umwana wabuze, inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'ibanze zatangiye gushakisha, ziza kumusanga hariya bari bamusize.

Uwamwiza Jeanne d'Arc uyobora Umurenge wa Kinihira, avuga ko bahise banatangira gushakisha uwari wibye uriya mwana, bakaza kumusanga yihishahisha mu bisambu.

Yahise atabwa muri yombi hamwe n'umumotari ukekwaho ko yari ari kumufasha kwiba uriya mwana.

Uyu muyobozi agira ati 'Habayeho akagambane n'umumotari, n'abantu bashakaga uriya mwana b'i Kigali, ikintu tutarapfundura ni impamvu yamushakaga.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uriya mukobwa yatawe muri yombi akaba akekwaho icyaha cyo Kwambura umwana umubyeyi.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko uriya mukobwa yigeze kuba umukozi wo mu rugo rw'iwabo w'uriya mwana, ku buryo yanamukuye ku ishuri avuga ko ari umubyeyi we.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko umumotari we akekwaho ubufatanyacyaha mu gukora kiriya cyaha.

Yaboneyeho kwibutsa ababyeyi inshingano bafite ku bana babo ariko kimwe n'abandi bantu bose ko bakwiye kwibuka ko uburenganzira bw'umwana bugomba kubahirizwa.

Yagize ati 'RIB irasaba abantu bose ko bubaha umwana, bakamurinda ihohotera iryo ari ryo ryose, nta we ufite uburenganzira bwo kwambura umwana umubyeyi we.'

ICYO ITEGEKO RIVUGA :

Icyaha cyo kwambura umwana umubyeyi we gihanwa n'ingingo ya 31 y'Itegeko ryereke uburenganzira bw'Umwana n'uburyo bwo kumurinda ihohotera. Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3, no gutanga ihazabu ya Frw 500, 000 atarenga miliyoni 1Frw.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umukobwa-arakekwaho-kwiba-umwana-ngo-amushyire-abamumutumye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)