Gatsibo : Umukobwa arakekwaho gukuramo inda y'amezi 7 agata umwana mu musarani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo muri kariya gace bavuga ko bari bamaze iminsi babona uyu mukobwa asa nk'utwite ariko babimubaza akabitera utwatsi akavuga ko ari ukwibyibuhira bisanzwe.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, umubyeyi we yavuye mu turimo tw'ubuhinzi ageze mu rugo ahabona amaraso menshi, babajije umukobwa abanza kubahakanira nyuma aza kwemera ko yakuyemo inda agata umwana mu musarani.

Yagize ati 'Tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.'

Bahise bitabaza inzego z'ibanze zihita zimenyesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rumuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Nyagihanga.

Nsanzubukire Abel uyobora Akagari ka Kibare kabereyemo kiriya gikorwa, yagize ati 'Ubuyobozi bw'Umudugudu n'abaturage bahise bamujyana ku Murenge hamwe n'uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.'

Uyu muyobozi akomeza agira ati 'Ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n'abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umukobwa-arakekwaho-gukuramo-inda-y-amezi-7-agata-umwana-mu-musarani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)