Biteye agahinda , umunyamakuru yishwe n'umukunzi we habura iminsi 2 bakizihiza umunsi w'abakundanye. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru ibabaje cyane y' umvikanye , mu burengerazuba bwa Uganda mu akarere ka bushenyi y'umunyamakuru mu ishami ry'imikino wishwe n'umukunzi mu gihe haburaga iminsi 2 gusa ngo bizihize umunsi w'abakundanye.


Allan Mandela w'imyaka 26 y'amavuko yamenyekanye cyane nk'umunyamakuru w'imikino mu gihugu cya uganda aho yakoraga kuri Radio Hunter Fm ikorera mu mugi wa Rwentura uherereye mu Burasirazuba bw'intara ya bushenyi, Yaje guhimbwa akazina ka sports king mateeka.

Amakuru dukesha chimpreports avugako uyu musore yatemwe inshuro nyinshi nuwari umukunzi we witwa Tuhaine Loyce Imwangire ubwo barimo barwana mu ijoro nyuma yo gutahana murugo rw'uyu musore Mandela.


Uyu musore yatemwe inshuro nyinshi n'uwari umukunzi we

Aganira n'itangazamakuru umuvugizi wa Polisi muri Bushenyi Martial Tumusiime yemeje ayamakuru avugako nyakwigendera yasanzwe aryamye mu kidendezi cy'amaraso mu cyumba yararagamo mu gitondo cyo kuwagatanu taliki 12 Gashyantare. Inzu uyu musore yabagamo yari inyuma y'aho yakoreraga muri Rwentura.

Rogers Akandwanaho umuyobozi wa Hunter Fm uyu musore yakoreraga yavuzeko aba bombi bari bamaranye imyaka hafi ibiri n'igice bakundana nyuma baza gutandukana gusa ngo ntazi uko bari bongeye gusubirana, agaruka ku myitwarire y'abakozi be Rogers yavuzeko yari yarababujije kuzana abakobwa mu byumba babamo hafi yaho bakorera ndetse atanazi igihe uwo mukobwa yinjiriye dore ko urwinjiriro rwari rumwe.

Mu gihe hagikorwa iperereza ry'icyateye uru rupfu ukekwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwentura.

Uyu munyamakuru yarakunzwe cyane muri Uganda



Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/biteye-agahinda-umunyamakuru-yishwe-numukunzi-we-habura-iminsi-2-bakizihiza-umunsi-wabakundanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)