Sheikh Hamdan Habimana wakekwagaho kwiba umunyamakuru Clarisse Uwimana yarekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheikh Hamdan yari amaze icyumweru mu maboko y'Ubugenzacyaha bw'u Rwanda 'RIB', akaba akekwaho kwinjira mu modoka y'umunyamakuru w'imikino wa B&B FM, Uwimana Clarisse bikavugwa ko yamwibye amafaranga.

Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi mu mpera z'icyumweru gishize ubwo amashusho ya za Cameras z'aho B&B FM UMWEZI zamugaragazaga ari gufungura iriya modoka,RIB ikajya kumufata iwe i Huye mu gihe ubujura bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri B&B FM Umwezi cyo kuwa Gatatu, abanyamakuru b'iki kinyamakuru nabo bemeje ko amashusho y'aho bakora yagaragaje ko uyu Hamdan ariwe wafunguye imodoka ya mugenzi wabo,ayimaramo amasegonda 48.

Icyakora amakuru ko Sheikh Hamdan na Uwimana bari bamaze igihe mu rukundo ndetse ngo iyi modoka y'uyu munyamakuru ashobora kuba ariwe wayiguze.

Kugeza ubu RIB ntiratangaza byinshi kuri iyi dosiye gusa hari amakuru avuga ko yasabwaga gutanga ingwate.Ikinyamakuru Radio &TV 10 niyo dukesha amakuru ko uyu Hamdan yarekuwe



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sheikh-hamdan-habimana-wakekwagaho-kwiba-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yarekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)