Pocketwifi, kimwe mu bihembo ku batsinze muri poromosiyo #NkundaURwanda ya Airtel - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pocketwifi izajya iba iri kumwe na internet y'ubuntu ingana na 30 GB, ifite ubushobozi bwo guhuza ibikoresho bigera 10 kandi igakora neza.

Airtel Rwanda izajya ihemba inashyikirize iyi pocketwifi abantu batatu buri munsi, aho izajya izana na internet y'ubuntu yihuta cyane ingana na 30GB, ku buryo izorohereza uyikoresha kubona ibyo akeneye kuri murandasi vuba bitamusabye gutegereza umwanya munini.

Ni inkuru nziza ku banyeshuri biga bakoresha internet, abakozi bagira akazi gakorerwa hanze y'ibiro, cyangwa n'abandi bose bakenera internet mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Poromosiyo ya NkundaURwanda yatangiye tariki 14 Gashyantare, aho kuyitabira bisaba kwandika inkuru y'urukundo ukunda u Rwanda, abenegihugu barwo, ibihakorerwa, ibirutatse, serivisi zihatangirwa n'ibindi.

Iyo nkuru ukayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Twitter cyangwa Instagram) zawe cyangwa iza Airtel mu rurimi rwose wifuza.

Kuba umwe mu bayitsindira bisaba kuba iyo nkuru yawe yavuzweho n'abantu benshi, iriho hashtag ya #NkundaURwanda, #NoLockDownOnLove, na #LoveIsRed warangiza uga "Tagging" imbuga nkoranyambaga za Airtel RWanda.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku byerekeye iyi poromosiyo wasura urubuga www.airtel.co.rw

Poromosiyo ya #NkundaURwanda yatangijwe na Airtel Rwanda izahemba Pocketwifi izifashishwa ahantu hose mu kazi kose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pocketwifi-kimwe-mu-bihembo-ku-batsinze-muri-poromosiyo-nkundaurwanda-ya-airtel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)