Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w'intebe mushya wo kumufasha kwigobotora Kabila #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ukomoka mu ntara ya Katanga niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe aho yahawe umutwaro wo gushyiraho Guverinoma nshya.

Iri tangazo Félix Tshisekedi yarishyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2020,binyuze kuri TV y'igihugu ya RTNC risomwa na Bwana Kasongo Mwema Yamba Y'amba,usanzwe ari umuvugizi wa Perezidansi ya RDC.

Hagiye havugwa amazina menshi y'abagomba gusimbura Sylvestre Ilunga Ilunkamba ariko byarangiye urujijo rucitse I Kinshasa.

Bwana Lukonde si mushya muri Politiki ya RDC kuko yabaye mu nteko ishinga amategeko,Minisitiri w'urubyiruko na Siporo.Muri iyi minsi yari umuyobozi wa Gecamines,Kompanyi icuruza ikanacukura amabuye y'agaciro ifite ibiro I Lubumbashi.

Mu minsi ishize nibwo hadutse inkubiri yo kugabanya abari bashigikiye uwari Perezida wa RDC,Joseph Kabila,bahera kuri Bwana Ilukamba hakurikiraho n'abandi mu rwego rwo kongerera imbaraga Tshisekedi.

Uwari Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Slyvestre Ilunga Ilunkamba, yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ubwegure bwe kuwa 29 Mutarama 2021 nyuma y'aho we na Guverinoma yari ayoboye baterewe icyizere n'Inteko Ishinga Amategeko.

Kwegura kwa Ilunkamba yari intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y'igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yari aherutse gushinja impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila, na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo muri FCC, kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.

Dr Ilunkamba yagizwe Minisitiri w'Intebe muri Gicurasi 2019, nyuma y'ibiganiro Tshisekedi yagiranye na Joseph Kabila higwa ku wagirwa Minisitiri w'Intebe.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yashyizeho-minisitiri-w-intebe-mushya-wo-kumufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)