ESE KOKO MICHAEL JACKSON YAHANUYE KO ICYOREZO CYA COVID-19 KIZAHANGAYIKISHA ISI? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka 1996 ndetse no mu 1999, umwami w'injyana ya pop, yagaragaye cyane mu bitaramo ndetse no mu ruhame yambaye agapfukamunwa (face mask). Icyo gihe yavugaga ko ari kwirinda ndetse no gukangurira abafana be ko bagomba kwitega no kwirinda ibyorezo.

Mu 1996, umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop, MICHAEL Jackson yagaragaye mu Bwongereza yambaye agapfukamunwa, ubwo yari agiye kuririmba indirimbo ye yitwa 'the Earth song' mu irushanwa mpuzamahanga rya 'Brit Award.' Nkuko ikinyamakuru 'Associated Press kibivuga, Michael yongeye kugaragara yambaye uyu mwenda urinda imyanya y'ubuhumekero ko yakwinjirwa na virusi, mu 1999, ubwo yari agiye guhura n'itangazamakuru muri 'Munich Olympic stadium'. Yakomezaga kuvuga ko abantu bakwiye kwirinda kuko ibyorezo bishobora kubazahaza.

'Sinshaka kurwara Matt, sinkeneye ko abafana bange bahungabana, mfite ibitaramo byinshi nteganya kujyamo. Ndi kuri iyi Si ku bw'impamvu, niyo mpamvu ijwi ryange ntareka ryangirika, ngomba kwitwararika kuko sinamenya abo mpura nabo n'ibyo mpura nabyo.' Ibi Michael Jackson, yabivugaga asubiza uwari umurinzi we Matt Fiddes. Icyo gihe yari amusabye gukuramo agapfukamunwa kuko ngo yumvaga kamubangamiye kandi ko biteye ipfunwe kuba bari kumwe yambaye agapfukamunwa.

Matt Fiddes, yunzemo ati 'yari azi ko ibyorezo bihoraho. Yiyitagaho cyane kuko yahoraga ateganya ko hashobora kuza icyorezo kandi kigakwirakwira byihuse.' Ati ndabizi ko iki gihe iyo aba akiriho yari kubwira abantu, ati 'narabibabwiye'.'

Michael Jackson, yatabarutse mu 2009 ubwo yari afite imyaka 50 y'amavuko. Uwari umurinzi we Matt Fiddes, kugeza n'ubu  ni icyamamare mu mikino njyarugamba nka Martial Art. Yabaye umurinzi w'ummwizerwa wa Michael Jackson igihe kirekire kuko bamaranye ikinyacumi cy'imyaka mu gihe yamurindaga.

 

Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.

 



Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/ese-koko-michael-jackson-yahanuye-ko-icyorezo-cya-covid-19-kizahangayikisha-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)