Nyamasheke: Abakorera mu isoko rishya rya Rugari baranenga imyubakire yaryo ituma banyagirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri soko ricururizwamo amatungo ariko hakaba hari n'ikindi gice gicururizwamo ibindi bintu birimo n'ibiribwa.

Abacururiza ahari ibiribwa nibo bagaragaza ikibazo, aho bavuga ko uburyo iri soko ryubatse bituma imvura ibasanga aho bakorera.

Simeon Muhayimana uri mu bacururiza muri iri soko yavuze ko babangamiwe cyane no kuba imvura ibanyagira.

Ati 'Iyo imvura iguye turanyagirwa kubera amahuhwezi aturuka ku mpande, ibicuruzwa byacu biranyagirwa.'

Aka gahinda agahuje na mugenzi we Mukamusoni wavuze ko iyo mvura iguye bibasaba kwanura.

Ati 'Iyo iguye nyine turanura tukabyiganira ku gice kimwe turi benshi kandi nawe urabona ko turi mu bihe byo kwirinda COVID-19 duhana intera uretse nibyo amashashi arakubita amazi akuzuramo ugasanga hano hose yaretse.'

'Biduteza igihombo kuko urumva iyo iguye turanura ntitwongere gucuruza kandi bararyubakiye kuricururizamo. Turifuza ko aha ku ruhande hari ibyo bashyiraho kugira ngo amahuhwezi y'imvura atinjira.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yavuze ko iri soko baryakiriye by'agateganyo kandi ko nabo barisuye bagasanga hari ikibazo maze basaba rwiyemezamirimo gukosora inyubako ku buryo abaricururizamo batazongera kunyagirwa.

Yagize ati 'Isoko tumaze kuryakira by'agateganyo nibwo twagaragarije rwiyemezamirimo icyo kibazo kuko natwe twarabyiboneye, hari igihe imvura yaguye tuhahagaze ikajya idusangamo yatubwiye rero ko azabikosora ku buryo azariduha bya burundu yarabikosoye.'

Isoko mpuzamipaka rya Rugari ryitezweho kuzamura ubuhahirane hagati y'abaturage b'Akarere ka Nyamasheke n'abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakorera mu isoko rishya rya Rugari baranenga imyubakire yaryo ituma banyagirwa bagasaba ko yakosorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abakorera-mu-isoko-rishya-rya-rugari-baranenga-imyubakire-yaryo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)