Nutabikora ntuzagafata! Ibintu 10 umuhanzi wo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi benshi bakora muzika hari ibanga batazi, abarisobanukiwe usanga barateye imbere, ubu ni abatunzi b'ibya mirenge, bagenda mu modoka z'akataraboneka, inzu z'imiturirwa, bagenda mu bwato yewe n'indege ubu bazigendamo babikesha umuziki.


Ibihugu bimwe na bimwe, umuziki wateye imbere cyane aho abawukora basa n'abavuga rikumvikana, baba bahabwa agaciro gakomeye kuko baba bafite imitima ya benshi, burya umuhanzi iyo akurikirwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi, ashobora kubayobya cyangwa akabagorora yifashisije indirimbo akora.

Ku isi umuziki wafashe intera, abahanzi bigaruriye imitima ya benshi. Mu Rwanda, umuziki uri kugenda utera imbere buhoro buhoro ariko bikerekana ko hakiri urugendo rurerure. Ibi bishingirwa ku kuba abahanzi nyarwanda bazwi hanze y'u Rwanda wababarira muri batanu kandi nyamara u Rwanda rutuwe n'abantu Miliyoni zisaga 13. Ibi kandi biha umukoro w'abahanzi batandukanye by'umwihariko abanyempano bashya.

Niba ukora umuziki nk'umuhanzi ushaka gucuruza ibihangano, tekereza ko uko bukeye n'uko bwije havuka abahanzi kandi b'abahanga, bamwe bakamenyekana abandi bagahera hasi. Gutera imbere ku muhanzi nta kindi bisaba ni ukwiga isoko mu gihe ukora muzika nk'ubucuruzi, wawukora nk'uwishimisha nabyo ukamenya uburyo ukoramo ibyawe.

Umuhanzi winjiye mu muziki w'ubucuruzi, hari nibura ibintu icumi agomba kwitaho no kumenya kuko niba winjiye muri Studio gukora indirimbo bifate nk'aho ushinze iduka  rizakubyarira inyungu kandi ugafata abakiriya neza ubaha ibyo bashaka. Izi ngingo 10 tugiye kubagezaho zishingiye ku bitekerezo by'umunyamakuru.

1.Imyitwarire y'umuhanzi

Abahanzi bamwe na bamwe rimwe na rimwe barangwa n'imyitwarire mibi, bakiyahuza ibiyobyabwenge, gusuzugura, kwambara ibitabahesha agaciro no kutubaha abahanzi bagenzi babo n'abafana. Twagiye twumva abanyempano zitangaje biyahuje ibiyobyabwenge impano zabo zikazima, burya iyo utawe muri yombi umufana wawe agutakariza icyizere. Hari n'igihe ugaruka ugasanga abandi baguciyeho.

2. Gukomeza mu mwimerere w'ijwi ryawe ntiwigane umuhanzi runaka

Umuntu wese aba afite ijwi rye. Umuhanzi nawe yakagombye kuririmba mu ijwi rye ry'umwimerere ntashakishe uburyo yahindura mu njyana. Biratangaza kumva umuhanzi uri kuririmba Live (Imbonankubone nta bicurangisho) ntumenye uwo ariwe kandi asanzwe azwi ku ruhando rwa muzika. Icyo gihe aba arimo atakaza icyizere n'igikundiro mu bafana, iyo abonye ikiraka cyo kuririmba, ahabwa induru ntazongere kubona akazi nk'ako yari yabonye. Iyo wiganye umhanzi usanga ariwe ukomeza guhabwa agaciro no kubahwa kuko bumva akubera urugero rwiza.

3. Kwirinda kwiba igihangano cy'umuhanzi no 'gushishura'

Umuhanzi ashobora kwifashisha igihangano cy'umuhanzi arusha izina, iyo bimenyekanye usanga abafana bagukwennye bemeza ko nta buhanga ugira mu bihangano byawe. Ushobora kandi gufata injyana y'umuhanzi ukagendera ku njyana ye ukabihuza n'iyawe. Usanga rero abafana ahanini bakurusha kumva umuziki no kuwukurikirana, bakuvumbura mbere ugata ikuzo. Nta mpamvu yo kwiba rwose, niba kwandika bikugora, shaka umwe mu banditsi b'abahanga akwandikire indirimbo umwishyure, ariko ukore muzika yawe y'umwimerere.

4. Kuguma mu mwimerere w'injyana wiyumvamo

Utitaye ku njyana iba iyoboye izindi, ugomba kuririmba injyana wiyumvamo kandi ukayishikamaho. Umuziki uhindukana n'ibihe, guhindukana nabyo ni byiza ariko bihira bake kandi biba bihenze. Yego umuziki uba ugezweho ni wo ucuruza ariko ni igihe gito cyane. Aha reko iyo wiyemeje guhindukana n'injyana zigezweho uba ugomba gushora amafaranga menshi kuko bigusaba ingufu za buri kwezi cyangwa amezi abiri bitewe n'uko uwo muziki ugezweho usaza vuba.

5. Gushaka kuba mu buzima buhenze, kurya iraha no kubyara abana utazigamiye

Abahanzi benshi baba bashaka kwerekana ko bari mu rwego rudasanzwe, bakaba mu nyubako badafiteye ubushobozi kandi nta bitaramo babona bihambaye, ibi bituma umuhanzi nyuma y'igihe gito asabiriza abafana. Icyo gihe uba umaze gutakarizwa icyizere. Umuhanzi kuko aba akurikirwa na benshi n'amafaranga make abonye ayarisha iraha hamwe n'ibizungerezi, ibyanavamo kubatera inda na muzika ye itarakomera, icyo gihe usubira hasi muri muzika.

6. Kwamamaza ibihangano

Abenshi mu bahanzi bagorwa n'ibi bintu, bakora indirimbo bakumva ko iziyamamaza. Yego bibaho iyo umuhanzi ubwe afite imbuga nkoranyambaga zikomeye, gusa umuhanzi ukoze muzika aba agomba kwihutira kuyitanga mu itangazamakuru rishoboka kuko n'utayibagezaho bazareba izabagezeho kuko buri munsi hasohoka indirimbo nyinshi kandi nziza. Biba bisabwa ko witabaza itangazamakuru nawe bakareba igihangano wasohoye. Si ngombwa ngo ubyikorere, wanashaka itsinda ribigufashamo. Ntibinagoye rwose na cyane ko ibitangazamakuru byinshi bikomeye mu Rwanda ubisanga mu mujyi umwe, ni bicye bikorera mu ntara.

7. Iga ihangana uhimba udushya tutarakorwa na buri wese

Birababaje kuba uri umuhanzi udafata umwanya ngo wumve indirimbo z'abandi bahanzi benshi bashoboka bakunzwe. Iyo uzumvise, bituma ubasha kumenya icyo wakongera mu ndirimbo zawe ukabarusha. 

8. Guhozaho

Umuhanzi aba amaze gufata imitima ya benshi, kandi umuziki ni amarangamutima, umufana iyo amaze igihe atumva igihangano cyawe, arakwibagirwa yakiisangira abari kumuha ibyishimo bakora cyane, ariyo mpamvu uzasanga hari abantu benshi bakurikira umuhanzi utari uwo mu gihugu kuko akora cyane.

9. Shyira indirimbo zawe ku masoko mpuzamahanga acuruza muzika

Ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bamwe bagahugira kuri interineti. Umuhanzi uzi ubwenge ashyira indirimbo ze ku mbuga zizicuruza mukagabana inyungu, urugero nko kuri; CD Baby, Tunecore, DistroKid, Rumblefish, Ditto Music, Octiive, Amazon, Spotify n'izindi.

10. Koresha Youtube yawe ukora na Website werekaniraho ibyawe

Hari abahanzi badashyira imbaraga mu kubaka Youtube yabo kandi itanga amafaranga mu gihe runaka ku muhanzi ufite ibikorwa bifatika. Umuhanzi agomba no gushyiraho urubuga rwe (Website), bikamufasha kumenyekanisha ibihangano bye. Aha biracyagoye ku bahanzi bo mu Rwanda kuko abo wasanga bafite 'Website' zabo bwite ni mbarwa, ariko bazabigeraho.

Twavuga ko ibi byose umuhanzi atabikorera igihe kimwe ariko ibyo yabasha yabikora, yakwibaza impamvu umuhanzi yinjira mu muziki ukwezi kumwe akaba arazwi kandi hari umaze imyaka 10 byaranze, impamvu ni uko hari bimwe yitaho cyane. Ubwo nk'umuhanzi,  iga isoko, hindura umuvuno, amamaza ibyawe, kora ibyo abantu bashaka, nta kabuza uzarabagirana ibihangano byawe bikubyarire inyungu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103318/nutabikora-ntuzagafata-ibintu-10-umuhanzi-wo-mu-rwanda-agomba-gukora-niba-ashaka-ko-umuzik-103318.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)