Biratangaje! Perezida wa Argentine yagize uru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyacyubahiro yatumiwe na Perezida wa Mexico, Andres Manuel Lopez Obrador, mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 200 iki gihugu kibonye ubwigenge. Igitangaje ni uko Perezida Fernandez, yahisemo gukodesha indege ya Lionel Messi, aho mu minsi ine,  uyu mukinnyi yahawe ibihumbi 160 by'amadolari.

Iyi ndege ya Messi iri mu bwoko bwa Gulfstream V private jet, yayiguze mu mpera za 2018, ayitangaho Miliyoni 15 z'ama-Dollars ya amerika. Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 29 n'ubugari bwa metero 28, yakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2002.

Mu busanzwe iyi ndege ikunze gukoreshwa na Messi n'umuryango we iyo bagiye mu biruhuko cyangwa Se iyo agiye mu bucuruzi, ikaba ifite imyanya myiza 16 yo kwicarwamo, ishobora gukurwamo ibitada umunani byo kuryamaho, ifite ubwogero bubiri ndetse n'ibikoni bibiri.

Ku gice cy'inyuma cy'iyi ndege handitseho nimero 10 zambarwa n'iki gihangange, mu gihe ku rwuririro ujya mu ndege handitseho amazina y'umuryango, Leo, umugore we Antonela, ndetse n'abahungu be Thiago, Mateo na Ciro. Iyo Messi atari muri Argentine, iyi ndege iba iparitse ku kibuga cy'indege giherereye mu mujyi wa Rosario aho avuka.


Indege ihenze ya Messi

Imbere mu ndege ya Messi yakodesheje Perezida w'igihugu cya Argentine

Perezida wa Argentine afitanye umubano wihariye na Messi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103324/biratangaje-perezida-wa-argentine-yagize-uruzinduko-akodesha-indege-ya-messi-103324.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)