Ngoma: Umugabo yiyahuye, abaturanyi bavuga ko umugore we yamuhozaga ku nkeke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rwanyineka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent yabwiye IGIHE ko uyu mugabo umurambo we wabonwe n’abaturage ahagana saa Moya za mu gitondo ahantu mu rutoki.

Yagize ati “ Impamvu yatumye yiyahura ntabwo iramenyekana neza biracyakurikiranwa, ariko abaturage bavuga ko yagiranaga amakimbirane n’umugore we, bikaba aribyo byamuteye gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura.”

Yakomeje agira ati “ Yari asanzwe abyuka saa kumi za mu gitondo ajya kwahira ubwatsi bw’inka. Yabyutse bisanzwe rero agiye kwahira bukeye abantu bari mu nzira bagenda bamusanga ahantu mu rutoki aryamiye agacupa k’umuti ukoreshwa mu kwica uburondwe bigaragara ko yawunyoye kuko wari wamuciye mukanwa no mu mazuru.”

Gitifu Muvandimwe yakomeje avuga ko uyu mugabo yasize yanditse mu ikaye inyandiko igaragaza amakimbirane yagiranaga n’umugore we, iyo nyandiko ikaba yahise ishyikirizwa RIB kugira ngo iyifashishe mu iperereza.
Yavuze ko kandi basanze muri telefone ye hari ubutumwa yari yandikiye abantu abasezera nk’ikimenyetso cyu’ko yiyahuye yabigambiriye.

Muvandimwe kandi yasabye abaturage kutihererana ibibazo by’amakimbirane bashobora kugirana mu miryango yabo ahubwo bakagana ubuyobozi kuko bubereyeho kubafasha, yavuze ko uyu mugabo n’umugore we uretse abaturage bavuze ko bakundaga gushyamirana cyane bo nk’ubuyobozi ngo nta kirego cyabo bari bwakwakire.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yiyahuye-abaturanyi-bavuga-ko-umugore-we-yamuhozaga-ku-nkeke
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)