

Umukinnyi Mory Kante ukinira ikipe ya Guinée yagiye kwisegura kuri kapiteni w'Amavubi, Jacques Tuyisenge, nyuma yuko yaraye amuvunnye mu mukino wahuzaga amakipe aba bombi bakinira. Iki gikorwa cy'intangarugero Mory Kante yakoze cyakomeje kugenda gishimwa na benshi bashima umutima mwiza Mory Kante yagaragaje wo kujya gusaba imbabazi Jacques Tuyisenge.
Nyuma yuko Mory Kante avunnye Jacques Tuyisenge mu mukino wahuje amakipe aba bombi bakinira, Jacques yaje kuvamo aho yasimbuwe na Sugira Ernest. Kuvamo kwa Jacques kwagaraje icyuho mu bakinnyi b'Amavubi bari mu kibuga gusa bakomeza gukotana n'ubwo batabashije guhirwa kuko Guinée yaje kwegukana intsinzi igakomeza muri 1/2 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020.