MINEDUC igiye guha inkunga ibigo bifite abanyeshuri biga babamo -

webrwanda
0

MINEDUC izatanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na 25 000 kuri buri munyeshuri wiga aba mu kigo, nyuma y’uko hagaragajwe ko amashuri azahura n’ikibazo cy’amikoro mu gutunga abanyeshuri.

Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo, bo bavuga ko bibaye byiza ababyeyi bakongezwa amafaranga y’ishuri ku kigero kirenga 60%, kubera ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu biga, mu gihe ubusanzwe bamaraga atatu cyangwa abiri.

Ikindi kandi ngo basabwa kwishyura amazi menshi ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Abayobozi b’amashuri bamwe muri Kigali, bavuga ko byibura ababyeyi bagomba kongeraho amafaranga angana n’ibihumbi 49000 Frw cyangwa 35000 Frw kugira ngo babashe gutunga abanyeshuri mu mezi abiri asigaye.

Umuyobozi wa Kagarama Secondary School iherereye mu mujyi wa Kigali, Sam Nkurunziza, yabwiye Rwanda Today ko iyi nkunga bahawe na MINEDUC izabafasha mu kugabanya ibibazo by’amikoro nubwo itazabikuraho byose.

Yagize ati “Iyi nkunga izoroshya umutwaro haba ku bigo ndetse no ku babyeyi, ariko ntabwo izakemura ibibazo byose by’amikoro ibigo by’amashuri bihura nabyo kubera ko igihembwe kizatinda. Igiciro cy’amafaranga twakoreshaga cyariyongereye.”

Umuyobozi wa GS Rambura giherereye mu Karere ka Nyabihu, Etienne Mukeragabiro, yavuze ko iyi nkunga bemerewe na Minisiteri y’Uburezi ije kurokora ibigo by’amashuri, gusa asabako yakwihutishwa kugira ngo ibigo bibone uko bibaha ibyo bikeneye bikiri ku giciro cyo hasi.

Kugeza ubu nta gihe kiratangazwa ibi bigo bizabonera inkuga gusa ku itariki 4 Gashyantare, MINEDUC yari yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kwandika bisaba iyi nkunga hakurikijwe umubare w’abanyeshuri bafite biga babamo.

Ingengabihe Mineduc yashyize hanze mu Ukwakira umwaka ushize, ivuga ko igihembwe cya mbere ku mashuri yisumbuye n’icyiciro cya kabiri cy’abanza kizasozwa ku wa 2 Mata 2021 cyaratangiye mu Ugushyingo 2020, ni ukuvuga ko bazaba bamaze hafi amezi atanu ku mashuri.

Abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize icyiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

MINEDUC igiye gutanga inkunga y'ibihumbi 25000 kuri munyeshuri wiga aba mu kigo, kugira ngo yunganire ibigo by'amashuri kubagaburira



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)