Ubuhamya:N'ubwo bamaze imyaka 11 batarabyara,Muhire na Gen baracyakundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Muhire Faustin umushumba mu itorero Joshua Harvest n'umufasha we Pastor Gen Muhire bamaze imyaka 11 bategereje urubyaro, baracyakomeje gukorera Imana kandi bafite ibyiringiro ko Uwiteka azabaha abana. Banaboneraho kugira inama abafite icyo kibazo gukomeza gutegereza gukora kw'Imana bihanganye kandi bakundanye.

Pstor Muhire yavukiye mu muryango ukijijwe bituma mu busore bwe adata umurongo w'umuco n'ubupfura. Ariko ibyo byose yabikoraga ataragira amahitamo ye. Mu mwaka wa 2000 nibwo Imana yamuganirije yiyegurira Imana akomeza ubuzima bw'agakiza kugeza aho yinjiye mu ivugabutumwa aba Pasiteri.

Pastor Gen we yakuze arerwa na se kuko mama we yapfuye akiri mutoya ntiyamumenye, ibi byatumye akurira ku gitsure cya se bituma atamenya ubuzima bwo hanze cyane kuko n'aho yakuriye akajya mu kazi, se yari azi amasaha agomba kugendera no kugarukira. Igihe kimwe yahuye n'umupasiteri atangira kuza mu rugo rw'iwabo arababwiriza niho Gen yakirijwe yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe.

Igihe cyarageze Pastor Muhire n'umufasha we Pastor Gen barahura baramenyana ndetse biyemeza gushinga urugo barashyingirwa imbere y'amategeko n'imbere y'Imana. Bakimara kugera mu rugo ibyo bari biteze ntabwo byosea ariko babibonye nk'uko Muhire abisobanura:

Ati: 'Mu byo twari twiteze ntitubibone ni urubyaro kuko mu myaka 11 tumaranye ntiturabyara. Imyaka 3 ya mbere ntabwo nakunze kuba mu rugo kuko nari ndi mu masomo i Nairobi . Mubyukuri twumvaga bitaremereye cyane. Mu myaka yakurikiyeho ikibazo cyaje kuremera kiremerejwe n'abantu, aho twahuraga n'abantu tudaherukana bakatubaza abana tumaze kubyara, undi ati 'Ese byagenze bite, mwarifungishije mwanze kubyara murashaka kuba abanyamugi? Ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko iyo ufite Imana ugenda urushaho gukomera nk'uko Bibiliya ivuga ko urubyaro ari umwandu uva k'Uwiteka, nasobanukiwe ko kubyara atari ubushake bwo guhura k'umugabo n'umugore, ahubwo ari ubushake bw'Imana'.

Ku ruhande rwa Pastor Gen aragira ati: 'Kenshi impamvu ikibazo gikomera ku buzima bw'abantu, ni uko baba badafite icyo bavuganye n'Imana. Ikintu cyaje kungora ni ukwakira ko umuntu ashobora kubyara umwana akamuta, undi akamushaka akamubura. Ibyo birangora kubyiyumvisha ariko kuko nkijijwe mbiharira Imana.

Impamvu rero twe bitaturemereye cyane, ni uko Imana yavuganye natwe, njyewe yavuganye na njye ku giti cyange nkiri umukobwa, ivugana n'umutware wanjye ku giti cye akiri umusore Imana imubwira ko azabanza umwana w'umuhungu akitwa Joshua. Nanjye Imana yabimbwiye nkiri umukobwa ntafite fiancé, imbwira ko nzabyara umwana w'umuhungu akazitwa Joshua. Tukimara guhura numvaga ngomba gutwita muri uko kwezi nibwo namubwiye icyo Imana yambwiye, na we arambwira twumva birahuye'.

Uyu muryango uhamya ko n'ubwo batarabona urubyaro umuryango wabo ubaba hafi nk'uko Gen abivuga:'Umuryango wacu cyangwa ababyeyi aho kutubaza ibintu byinshi baradusengera kuko barakijijwe. Naho ku ruhande rw'incuti zacu, twirinda kubahisha niba tugiye kwa muganga kureba aho ikibazo kiri, iyo tuvuyeyo tubabwira uko basanze bimeze aho gukekana hagati yacu ahubwo tugategereza Imana'.

Pastor Muhire Faustin aragira ubutumwa atanga ku bantu bahuye n'ikibazo cyo gutinda kubona urubyaro agira ati: 'Nabagira inama yo gukomeza gukundana kuko njyewe nkunda Gen ntabwo namukunze kugira ngo azampe abana, uyu ni umuntu uza kumfasha gusohoza umugambi w'Imana muri ubu buzima kandi umugambi w'Imana urenze kubyara, urenze kubaka amazu, urenze gukora business. Ibi bindi biza byiyongera ku mugambi w'Imana, ariko kubaho mu buzima bwubahisha Imana nicyo kintu cy'ingenzi. Nababwira ngo bakundane, bashyigikirane, bomorane, ntibemerere icyo ari cyo cyose kiza kubashengura umutima kuko iyo abantu basezerana biyemeza kubana mu bibi no mu byiza, babyaye batanabyaye'.

Pstor Gen we agira inama abantu batinze kubona urubyaro ati: 'Igisubizo ni kimwe ni ugusenga. Iyo usenga wumva ijwi ry'Imana kandi iraguhumuriza kandi mwibuke ko ijambo ry'Imana rivuga ngo Imana ibana natwe mu makuba no mu byago kuko Imana ntijya itujya kure ahubwo Ibana na twe'.

Source: nkunda gospel

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-N-ubwo-bamaze-imyaka-11-batarabyara-Muhire-na-Gen-baracyakundana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)