Menya byinshi ku ndwara ya trichomonas #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n'agakoko kitwa ''Trichomonas vaginalis'' yibasira umubare munini w'abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Iyo ndwara yibasira cyane abagore, gusa n'abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n'abagore bayanduye.

Uko yandura

Trichomonas yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ishobora no kwandurira mu bikoresho by'isuku nka (essuie mains, gants de toilette, indobo, amabase n'ibindi), ishobora no kwandurira kandi mu kwambarana imyenda y'imbere, nk'uko urubuga Journaldesfemmes.fr rubitangazwa.

Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagore

• Mu gitsina havamo ururenda rwinshi rufite ibara rijya kuba icyatsi kandi runuka cyane (Pertes verdâtres)

• Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika

• Kumva uburyaryate no kwishimagura mu gitsina

• Kubangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

• Kumva ububabare bwinshi mu kiziba cy'inda

Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagabo

• Guhisha no kumva ububabare ku mutwe w'igitsina

• Guhisha no kumva ububabare ku dusabo tw'intanga

• Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika no kuzana ururenda kuri bamwe.

Ibyo bimenyetso akenshi birijyana hagati y'iminsi 5 na 28 ku bagore, ariko iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira:

• Ku mugore utwite ingobyi y'umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda.

• Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe.

• Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikoroha.

Uko Indwara ya Trichomonas isuzumwa

Iyo ndwara ipimirwa kwa muganga aho bapima inkari muri mikorosikopi, cyangwa se bagapima ururenda bakuye mu gitsina imbere ku bagore.

Uburyo iyo ndwara yirindwa

1. Gukoresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n'abantu barenze umwe.

2. Kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu ukifata.

3. Ku bagore, ni ukwirinda gusangira imyenda y'imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byo kwihanaguza, ndetse n'imisarane bicaraho ya rusange mu gihe bishoboka.

4. Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.

Source: kigalitoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-ndwara-ya-trichomonas.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)