Kuraguza no kuroga si ubunyacyaro ni ubujiji bugayitse - Perezida Kagame abwira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b'ikipe y'igihugu kureka kuraguza no kuroga niba hari ababikora kuko ari ubujiji bugayitse.

Ibi umukuru w'igihugu yabivugiye mu muhango ubwo yari yasuye abakinnyi b'ikipe y'igihugu yari ivuye muri CHAN 2020, ni nyuma yo kuviramo muri 1/4 batsinzwe na Guinea Conakry 1-0.

Muri uyu muhango wabereye i Nyamata kuri La Palisse Hotel, yavuze ko yizeye ko umuco wa kera wabagaho wo kuraguza no kuroga wacitse mu bakinnyi aho wasangaga ibyakabafashije bigendera mu marozi.

Yavuze ko atabyita ubunyacyaro ahubwo ari ubujiji ndetse bugayitse budakwiye kubaranga.

Ati'Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy'amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo."

Yakomeje avuga ko bakwiye kwiyizera bakigirira icyizere batsinda bagatsinda kuko bateguwe neza cyane ko n'ayo marozi ntacyo afasha.

Yagize ati'Nimujye mukina mwigirire icyizere, umenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe, yajya mu kibuga igakina igatsinda, igatsindwa, ibyo birasanzwe. Ariko mujye mwibaza, ari ababikora, ari ababikoraga, batsindaga umukino wose? Ubikoze, utabikoze, byose birasa. Uratsinda cyangwa uratsindwa, iyaba rero byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, nagutega amatwi nkakumva, nti ngaho mbwira ubigenza ute?'

Yakomeje avuga ko amakipe yabikoze kuva kera akajya muri CECAFA ariko akaba aya nyuma yaroze ukibaza icyo byabafashije ukakibura kandi barabikoze imyaka n'imyaka.

Yasabye abakinnyi kureka kuroga no kuraguza niba hari ababikora
Perezida Kagame yavuze ko kuva na kera byagiye bikorwa ariko ntacyo bimaze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuraguza-no-kuroga-si-ubunyacyaro-ni-ubujiji-bugayitse-perezida-kagame-abwira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)