Kirehe: Umukobwa w'imyaka 17 wari utwite yishwe atewe ibyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'uyu mukobwa wagaragaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Rwabuhihi Pascal, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Nyakarambi ariko ngo yari amaze iminsi ibiri asubiye iwabo.

Yagize ati 'Ku wa Gatanu yahamagawe n'umuntu kuri telefoni amusaba ko babonana, abibwira ababyeyi be ko agiye na bo ntibabigiraho ikibazo. Umukobwa yari yabwiye nyina ko atwite inda y'amezi abiri nta kindi kibazo yari afite kuko n'umuhungu wayimuteye ngo yari yaramubwiye ko bazabana.'

Yakomeje avuga ko kuva uwo mukobwa yagenda ku wa Gatanu hongeye kuboneka umurambo we ku wa Gatandatu mu isambu y'undi muturage wari uri guhinga, ngo basanze yatewe ibyuma mu gatuza.

Ati 'Ababyeyi be rero bahise batubwira ko hari umusore wari wamuhamagaye kuri telefoni amusaba ko babonana, uwo musore ni na we wamuteye inda ngo bari bafitanye umushinga wo kubana. Twarebye no muri telefoni y'uwo musore dusanga ni we wari wamuhamagaye twabaye rero tumufashe kugira ngo hakorwe iperereza.'

Gitifu Rwabuhihi yavuze ko ubwicanyi nk'ubu budasanzwe muri uyu murenge bakaba bakeka ko uyu mwana w'umukobwa yishwe n'uyu musore wavugaga ko bazabana nyuma yo kumutera inda.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali aho ugikorerwa isuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umukobwa-w-imyaka-17-wari-utwite-yishwe-atewe-ibyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)