Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique yagaragaje umusaruro w'ubufatanye n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu ku wa 8 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

Rubaye kandi nyuma y'iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

Aba baminisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko cyibanze ku mubano n'ubufatanye burangwa hagati y'u Rwanda na Centrafrique.

U Rwanda rufite Ingabo muri Centrafrique ziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni, Minusca, hamwe n'izindi zoherejweyo mu mpera z'umwaka ushize binyuze mu masezerano y'imikoranire, izi zahawe inshingano yo gucunga umutekano mu bihe by'amatora ya Perezida yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020 no gucungira umutekano abandi basirikare b'u Rwanda bari basanzweyo.

Ni amatora yarangiye Perezida Faustin-Archange Touadéra yongeye gutorwa ndetse arakomeje kuko hagomba kuba n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, yavuze ko igihugu cye cyishimira uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda muri aya matora.

Ati 'Mu bijyanye n'umutekano wacunzwe neza mu gihe cy'amatora kandi yagenze neza kuko nk'uko mwabivuze mu matora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, abaturage bakora amahitamo yabo [....] Niba mwumva amakuru, inyeshyamba zatangaje ibitero bigamije kudurumbanya urwo rugendo rugana kuri demokarasi, abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa.'

'Ni muri urwo rwego, u Rwanda n'ibihugu birimo iby'inshuti byihurije hamwe mu gushaka umutekano no gufasha abaturage kuba mu mudendezo bijyanye n'intego ya Minusca yo kubungabunga amahoro.'

Minisitiri Sylvie yavuze ko ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu ariwo musemburo wo kugera ku iterambere no kureshya abashoramari barimo n'Abanyarwanda batangiye kureshya amahirwe.

Ati 'Hari ingamba zafashwe mu kubungabunga umutekano, uyu munsi hari ibyakozwe, dufite abashoramari bageze i Bangui, ndetse Centrafrique ishobora kubereka ahantu n'inzego bashoramo imari uyu munsi kandi twizeye ko bizagenda neza. Ku nama z'Umukuru w'Igihugu, twahisemo gufasha abashoramari gukora ibikorwa byabo, twafunguye uburyo bwo kubafasha gukora bisanzuye.'

Yakomeje avuga ko hazashyirwaho ikigo kizakusanyirizwamo amakuru yose, hagamijwe gukurikirana ko hatabaho idindira mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye. Yavuze kandi ko igihugu cye cyiteguye gufasha abashoramari bafite imishinga ibyarira inyungu abaturage.

Ati 'Umushinga nuba mwiza kandi ufitiye abenegihugu akamaro, Centrafrique yiteguye gufasha abashoramari binjiza ibintu mu gihugu no gukuraho imisoro mu gihe bagiye gutangira ibikorwa byabo. Icyo navuga ni uko hari amahirwe yo gusangira ubunararibonye kandi ibyo turabizeza ko bizakunda kuko hari umutekano.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Centrafrique ari igihugu cy'inshuti cyanyuze mu bibazo kugeza n'uyu munsi aho bitararangira ari nabyo byatumye u Rwanda rwoherezayo ingabo.

Ati 'Uyu munsi turacyafatanya na Guverinoma ya Centrafrique mu buryo bwo kugarura amahoro n'umutekano muri icyo gihugu kugira ngo inzego z'ubutegetsi zibashe kujyaho zikore n'izindi gahunda zifitiye igihugu akamaro; akaba ari muri urwo rwego mugenzi wa njye wa Centrafrique yajemo.'

Dr Biruta yakomeje avuga ko amateka y'u Rwanda arimo asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora kuba isomo rikomeye kuri Centrafrique nayo imaze igihe kinini mu mvururu.

Ati 'Igihugu gitandukanye n'ikindi kuko amateka aba atandukanye, imico iba itandukanye. Ariko nibura hari ibyo twanyuzemo twagiye tuvamo bishobora kubaviramo kubona icyo bakuramo bakoresha na none bakagihuza n'ibibazo biri iwabo n'umuco n'ibindi ariko bakagenda basiga inyuma aya mateka yo gushyamirana n'amacakubiri, noneho bakubaka igihugu gitekanye.'

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruhuhukiyemo ndetse asobanurirwa n'amateka yagejeje u Rwanda muri iryo curaburindi.

Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yashimiye u Rwanda ku muhate warwo mu kugarura amahoro muri Centrafrique
Ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gufasha Centrafrique kwigobotora ibibazo imazemo igihe
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-centrafrique-yagaragaje-umusaruro-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)