Ishyirahamwe ry'abasobanuzi ba filime mu Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry'abasobanuzi ba filime mu Rwanda rigiye gutangira uburyo bushya bwo gukoramo agasobanuye buzwi nka Dubbing busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere birimo nka Amerika, France n'ahandi henshi. Ubu buryo ntabwo bwari bumenyerewe cyane muri Africa.

Muri ubu buryo bwa 'Dubbing' usanga niba filime yarakinnyemo abantu mirongo itanu (50) kugira ngo isobanurwe nabyo bigasaba ko haba hari abandi bantu mirongo itanu ku buryo buri muntu aba afite uwo agomba kuvugira, ni ukuvuga niba umunyamerika avuze ngo 'Good Morning' hakaba hari undi uri buhite abisobanura ati 'Igitondo Cyiza'.

Ni uburyo bugiye kongera umubare w'abari batunzwe n'agasobanuye. Niba nka Rocky cyangwa Junior bakoraga filime zigera kuri eshanu bonyine, hari igihe gukora izo filime eshanu bizajya bibasaba abantu bangana n'abakinnye muri izo filime. Bashobora kuba ari nka magana atanu cyangwa banarengaho, akaba ari yo mpamvu iyi 'Association' ivuga ko urubyiruko rugiye kongera kubona ku mafaranga y'agasobanuye.


Mu kiganiro Rocky Kirabiranya yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com yavuzwe ibi bigiye kongera guha urubyiruko rutari ruke akazi. Kugeza ubu hari aba abacuruza filime mu ma Studio bazwi nk'aba Djs bagera ku bihumbi bitandatu bari batunzwe n'agasobanuye ariko ubu hagiye kwiyongeraho abandi bantu benshi.

Impamvu ni uko abasobanura filime bagiye kwiyongera bakajya baba bangana n'abantu bakinnye muri iyo filime. Niba filime yakozwe n'abantu mirongo itanu hari abandi mirongo itanu bazajya bahembwa kugira ngo bayivugemo ni ukuvuga bazajya bifashishwa kugira ngo bakore 'Dubbing' yayo.

Birumvikana cyane ko kugira ngo hakorwe filime icumi hazajya haba harimo abandi bantu barenga magana abiri (200) kugira ngo zikorwe zisohoke kuko abazajya bafasha kugirango filime isobanurwe nka Dubbing bazajya baba bangana nk'abari muri filime.


Reka dufate urugero nka filime yitwa Last Ship y'Inyamerika yakunzwe na benshi  niba buriya bwato bwarimo abantu barenga magana abiri ubwo hagomba kuba hari abandi magana abiri bazabavugira. Niba hanze y'ubwato hari abantu barenga igihumbi ubwo hagomba kuba hari n'abandi barenga igihumbi bagomba kubavugira. Aho bihita byumvikana ko ari nako abo bantu bafata ku mafaranga kugira ngo bafashe aba basobanuzi gukora ama filime.


'Rwanda Dubbing Films Association' ihagarariwe na Bugingo Bonny uzwi nka Juior Giti akaba yungirijwe na Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103438/ishyirahamwe-ryabasobanuzi-ba-filime-mu-rwanda-rihagarariwe-na-junior-giti-na-rocky-rizany-103438.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)