Inyungu z’u Rwanda mu kugira Cardinal, amavugurura muri Kiliziya n’amadini y’inzaduka- Ikiganiro na Mgr Kambanda (Video) -

webrwanda
0

Ibihamya ni byinshi! Ku manywa y’ihangu, ku wa 25 Ukwakira 2020, ni bwo binyuze mu isengesho rizwi nka Angelus, Papa Francis yatangaje ko Antoine Kambanda agizwe Cardinal, aba uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ugeze kuri urwo rwego muri Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ni umugisha n’amateka akomeye ku iterambere rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko ibihugu bifite umuntu uri ku rwego nk’uru muri Afurika bibarirwa ku ntoki. Kugira ngo igihugu kigire Cardinal bisaba ibintu byinshi birimo kuba Kiliziya yaho ikomeye, ifite inzego zubatse neza kuva ku muryango kugeza kuri Diyosezi, kugira umubare munini w’abakirisitu n’ibindi.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 24 kigize Cardinal muri Afurika, uyu mugabane ukaba ugize aba-Cardinal 28 mu 133 bariho.

Mgr Kambanda ari mu bafite imyaka mike kuko yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 afite imyaka 62. Umuto muri bo yavutse mu 1967 akaba afite imyaka 53. Umukuru muri bo yavutse mu 1923 afite imyaka 97.

Ubusanzwe Cardinal biva ku ijambo ry’Ikilatini Cardinalis, bivuze uw’ikirenga. Afatwa nk’igikomangoma cya Kiliziya.

Kuba Mgr Kambanda yaragizwe Cardinal ntibimukuraho kuba Musenyeri nk’abandi ariko bimuha izindi nshingano zisumbuye zirimo kuba hafi ya Papa, kumugira inama, kumufasha gukemura ibibazo bikomeye bya Kiliziya ku Isi, kugira uruhare mu gutora Papa no kuba yaba Papa.

Mu gihe hagiye gutorwa Papa, abari munsi y’imyaka 80 ni bo baba bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba-cardinal (conclave) ariyo itorerwamo Papa. Bivuze ko na Mgr Kambanda mu gihe atararenza imyaka 80, afite ayo mahirwe yo kuba yatorwamo Papa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yagarutse ku nyungu Kiliziya Gatolika n’u Rwanda muri rusange bafite mu kugira Cardinal ndetse n’inshingano ze.

Iyo uganira n’uyu mukozi w’Imana ubona ari umuntu utuje cyane kandi uvuga ijambo asa n’uwabanje gutekereza birenze rimwe. Kuri we avuga ko atari yarigeze atekereza ko ashobora kugera kuri uru rwego ndetse ngo umunsi ahabwa inshingano byaramutunguye cyane.

Iyi nkuru nziza yayimenye saa Saba z’igicamunsi ubwo yari ku meza ari gufata amafunguro yo ku manywa, biturutse ku mupadiri wamuhamagaye kuri telefoni, gusa ngo kubyemera byabanje kwanga kuko atari abyiteguye.

Ati “Naratunguwe, ntabwo nari mbyiteze, mu Rwanda ntabwo dusanzwe dufite icyicaro cya Cardinal ni bwo bwa mbere. Nabyumvanye abandi ntabwo nabyumvise Papa abitangaza, abandi ni bo bampamagaye kuri telefoni banshimira mbanza kugira ngo si byo ariko nyuma Intumwa ya Papa mu Rwanda irabimbwira ndabyemera.”

Kambanda yavuze ko kugira Cardinal ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ku nyungu u Rwanda rwagize mu kugira Cardinal, amavugurura muri Kiliziya, iby'amadini y’inzaduka n'ibindi

-  Inshingano zikomeye zahawe Cardinal Kambanda

Umuntu wabaye Cardinal ashobora gukomereza ubutumwa mu gihugu cyangwa akajya i Roma ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika. Bivuze ko mu gihe Papa amukeneye azajya amuhamagara ku nshingano yamuhaye.

Hari ubwo basabwa kujya i Roma kuyobora mu nzego zinyuranye za Kiliziya nko kuyobora Dicastère [Ifatwa nka Minisiteri muri Kiliziya] n’ibindi. Hari nubwo aguma mu gihugu cye agakomeza inshingano yahawe, akajya yitabazwa bikenewe.

Aba-Cardinal bahita bajya i Roma ni abatowe badasanganywe inshingano zo kuyobora muri Kiliziya bakomokamo, naho Kambanda azakomeza kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Icyakora aba afite ibiro i Roma.

Kuri Cardinal Kambanda yahawe kuba mu bagize Dicastère akaba ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi. Yabwiye IGIHE ko aho bazibanda ari amavugurura agamije ko Kiliziya imanuka igahera mu muryango ndetse akaba ari naho iyogezabutumwa ritangirira.

Ati “Byaranagaragaye ko muri ibi bihe bya guma mu rugo, aho abantu bamaze igihe badashobora guteranira mu Kiliziya ngo bakore iyogezabutumwa basenge, byose bigakorerwa mu rugo aho umukuru w’umuryango asigaye ayobora isengesho ry’icyumweru n’abandi bakagira uruhare, bakaririmba, bagasenga.”

“Uruhare n’agaciro ka Kiliziya mu rugo karagaragaye, bituma rero tubona ko iyogezabutumwa ni ho rigomba guhera. Ikindi uyu mwaka Nyirubutungane Papa Francis yifuje ko dushyira imbaraga mu iyogezabutumwa ry’umuryango twubaka ya Kiliziya y’ibanze.”

Mu bindi bishyizwe imbere na Kiliziya Gatolika ku Isi, ni ukwagura no gufungura imiryango bagashimangira ko abantu bose ari abavandimwe nk’uko byagaragajwe mu nyandiko Papa Francis yanditse ubwo yari amaze kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yanahuye n’Igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan.

Cardinal Kambanda avuga ko basanze Abakirisitu, Abayahudi n’Abayisilamu bafitanye isano kandi bagize umuryango w’Imana, kandi ngo mu myaka yashize hagiye hagaragara amakimbirane menshi ashingiye ku bitandukanya abantu.

Ati “Amakimbirane natwe hano mu Rwanda yabayeho ashingiye ku moko, ugasanga umuntu arica umuvandimwe we kuko ngo umwe afite ubwoko ubu n’ubu. Kuri ubu rero iyogezabutumwa rirashimangira ubuvandimwe bw’abantu bose.”

-  Kiliziya Gatolika mu mavugurura...

Kuva mu myaka ya za 1960, Kiliziya Gatolika ku Isi ikomeje gukora amavugurura n’impinduka mu mategeko yari asanzweho arimo ayakumiraga abagore gukora zimwe mu nshingano zo kuri Alitari, bahabwa uburenganzira busesuye bwo kuba basoma amasomo ya Misa no gutanga Ukarisitiya mu buryo bwemewe kandi burambye.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis muri Mutarama 2021, yatangaje impinduka zirimo ko abagore bagiye kujya bahabwa izi nshingano mu buryo burambye gusa ashimangira ko kugeza ubu nta mugore wemerewe kuba ‘Umupadiri’.

Cardinal Kambanda avuga ko n’ubundi amavugurura yose ari kugenda akorwa ajyanye n’icyifuzo cyo kugira ngo Kiliziya Gatolika itangirire mu muryango kandi iyogezabutumwa ryaguke.

Ku rundi ruhande ariko, aya mavugurura ntatanga icyizere cy’uko Kiliziya Gatolika yazashyira ikagira Umupadiri w’umukobwa cyangwa umugore.

Cardinal Kambanda ati “Yezu Kristu ni we utora, Intumwa yashyizeho ni abagabo, ni wo murage dufite w’Ubusaseridoti. Ibi rero ntabwo bikorwa n’abantu, ibi ni ibintu by’Imana, ntabwo bigenwa n’abantu, bigenwa n’Imana. Imana niyo igena.”

Mu bindi byagaragaye by’umwihariko mu myaka mike ishize, ni uko Kiliziya Gatolika ku Isi yatangiye kwagura amarembo ku bantu mu ngeri zitandukanye harimo n’aho byigeze kuvugwa ko hari ibiganiro byo kwemera ababana bahuje ibitsina.

Cardinal Kambanda avuga ko “Ubundi umuntu uwo ariwe wese uko tugomba kumufata ni umwana w’Imana, yifitemo ishusho y’Imana. Iyo akoze ikibi, icyo gihe utandukanye ibibi bye n’umuntu.”

Yifashishije inkuru yo muri Bibiliya y’umugore basanze mu cyaha cy’ubusambanyi [ubundi ufatiwe muri icyo cyaha bamuteraga amabuye bakamwica], ariko bamuzaniye Yezu bagira ngo bamusembure barebe ko nawe amutera amabuye, kuko bari bazi ko asanzwe ababarira abanyabyaha.

Yakomeje agira ati “Icyo gihe Yezu yarababwiye ati, niba hari uziko atarakora icyaha amutere ibuye. Habuze n’umwe. Urabona hari abantu bakora amahano, abantu bakarakara ndetse bakaba bumva bakwicwa, ariko ivanjiri ntabwo ariko ibyemera, buri muntu aremwe mu ishusho y’Imana.”

“Imana ntishaka ko umunyabyaha apfa, ahubwo ishaka ko akira, ibyo ni byo Kiliziya ikora, rimwe na rimwe babona yakira…. Kuko umuntu ashobora guhinduka, icya mbere ni uko umugaragariza urukundo.”

-  Amadini y’inzaduka ashobora gutuma benshi bazinukwa Imana!

Kuva mu kinyejana cya 19, ku Isi hatangiye kuvuka, imiryango ishingiye ku myemerere, amadini n’amatorero atandukanye.

Nko mu Rwanda, Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere , RGB, igaragaza ko amadini n’amatorero yagiye yiyongera ku buryo bukabije kuko nko mu 1962, hari amadini atageze ku 10, mu 2012 yari amaze kugera kuri 350 naho mu 2017 yari yatumbagiye ageze ku 1000.

Muri uwo mwaka wa 2011, byagaragaraga ko umubare w’insengero wari 15000, ni ukuvuga ko uruta imidugudu igize u Rwanda.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, byagaragaye ko buri mudugudu ufite nibura insengero zirenga ebyiri kubera ko mu midugudu 1175 yo muri Kigali habarurwaga ahantu hasengerwa 2000.

Hari ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bugaragaza ko nibura 82.7% by’Abanyarwanda bafite ishusho mbi ku madini cyane cyane amatorero avuka mu bihe bya vuba.

Cardinal Kambanda avuga ko amadini y’inzaduka agaragaza ko abantu bakunda Imana kuko umuntu wese uje mu izina ryayo agira abantu benshi bamuyoboka ari naho benshi bashobora kwihisha mu kuba bazi ko abantu bakunda Imana bityo bagakoresha izina ryayo mu nyungu zabo.

Ati “Umuntu iyo avuze Imana abantu benshi bamutega amatwi bakamukurikira, ariko ku rundi ruhande usanga harimo kuvuga Imana kw’abantu batabifitiye ubumenyi n’abandi bazanamo izindi nyungu. Ibi bishobora kugira abantu biyobya bashaka Imana ariko ugasanga abo bakurikiye barabatengushye ntabwo babagejeje kuri wa mukiro bifuza cyangwa Imana bifuza.”

“Ibi bikaba byatuma umuntu yumva nabi ukwemera, yumva nabi Imana, ndetse rimwe na rimwe ashobora kuzinukwa kubera ko Imana yaje akurikiye, ishusho bamuhaye siyo. Ugasanga iby’Imana ntabihaye agaciro cyangwa arabizinutswe kubera ko Imana bamubwiye atari iy’ukuri.”

Avuga ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko inyigisho z’amwe mu madini cyangwa amatorero y’inzaduka zigamije inyungu za ba nyirayo cyangwa gushaka kuyobya abantu.

Ati “Hari ababangamira abandi bagatuma badashobora kwiteza imbere, bari aho b’inkorabusa, hari ibindi byinshi, hari abinjira muri politiki bakayobya abantu ugasanga binjiye mu bibazo by’umutekano muke, byose babyitirira Imana.”

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko inyigisho nk’izi usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe ari bimwe mu bigaragaza amadini cyangwa amatorero y’inzaduka bityo Abanyarwanda cyangwa abandi bantu baba bakwiye kuba maso.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko hari zimwe mu nyigisho z'inzaduka usanga zirimo ubujiji cyangwa ubuyobe

Amafoto na Video: Mushimiyimana Azeem Timothée




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)