Imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bikorimana Abdoul yagize ati 'yatewe n'inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n'inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n'imodoka zose zari zirimo.'

Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Igaraje rikimara gufatwa n'inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby'ubusa
Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi
Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje
Imodoka zahiye zirakongoka
Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje
Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane
Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa
Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-16-zirimo-n-iya-sugira-erneste-zahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)