Ikiguzi cyo gusezerana mu idini ya Islam cyakubwe karindwi -

webrwanda
0

Ubusanzwe mu idini ya Islam umuntu washakaga gusezerana, yishyuraga ibihumbi 30 Frw, yaba asezeraniye ku musigiti cyangwa se hanze yawo. Magingo aya, ku muntu usezeraniye hanze y’umusigiti azajya yishyura ibihumbi 200 Frw yongereho ibihumbi 30 Frw by’icyemezo cy’uko yasezeranye.

Hari Abayisilamu bagaragaza ko bazagorwa cyane no kujya bishyura aya mafaranga kuko ari menshi, ko ahubwo bahitamo kudasezeranira imbere y’Imana ahubwo bakishyingira.

Mutuyemana Idrissa utuye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “Ni gute umuntu yishyuraga ibihumbi 30 Frw abayobozi bakaba babishyize ku bihumbi 230 nta n’inama byibuze ibyigaho bakoze? Wenda n’iyo bayongera ariko ntibayakube inshuro zegera 10.”

Mugwiza Ibrahim we yavuze ko iki cyemezo kizatuma abasore benshi n’abakobwa banga gusezeranira imbere y’Imana ku mugaragaro bakajya babikorera mu ibanga kugira ngo batayishyura.

Ati “Ubu se urabona umuntu atazajya ashaka gusezerana akishakira umwarimu cyangwa Sheikh uza kubimukorera iwe kugira ngo atishyura ayo mafaranga? Tutabeshye ni bangahe bazajya bapfa kubona ibihumbo 230 n’ay’inkwano n’ibindi byose bikenerwa mu mihango y’ubukwe mu buryo bworoshye tutabeshyanye?.”

Mufti w’u Rwanda Hitimana Salim, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga atari ikiguzi ahubwo ari asabwa kugira ngo serivisi zo gusezerana abantu basabye zigende neza.

Ati “Ntabwo ari ikiguzi ahubwo n’igifasha kugira ngo serivisi abantu basabye yo gusezeranywa igende neza kandi igere ku ntego yayo.”
Mufti yasobanuye ko muri iki gihe umuntu ushaka gusezeranira hanze y’umusigiti nko mu nzu ziberamo ibirori cyangwa se muri hotel azajya yishyura ibihumbi 200 Frw ubona ko bimugoye ajye ku musigiti umwegereye atange ibihumbi 30 Frw.

Yakomeje agira ati “Turifuza kunoza ibijyanye n’ishyingirwa kuko byagaragaraga ko hari aho bikorwa nabi ugasanga n’inkingi zo gusezerana ntizubahirijwe uwasezeranyije ntabwo yoherejwe n’urwego rw’idini, nyuma iyo uwo muntu utaranyuze mu idini ngo rimufashe kumubonera umusezeranya, iyo aje gusaba icyemezo (certificate) babura aho bamushakira bigateza ibibazo.”

Yongeyeho ko abantu bakwiye kumenya ko ikigambiriwe ari ukunoza iki gikorwa no gutuma gitungana kandi ko amategeko ya Islam atemerera abantu kubana batarasezeranye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)