Igipimo cy’abacuruzi basonerwa avansi ku musoro muri gasutamo cyazamutseho 77% -

webrwanda
0

Komiseri Ushinzwe Serivisi za Gasutamo mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Mwumvaneza Félicien, yavuze ko hari inyungu zitandukanye abacuruzi basigaye babona kubera kwitwara neza.

Ati “Tubifashijwemo n’ikoranabuhanga, iyo umucuruzi ikoranabuhanga ryacu rigaragaza ko azana fagitire zemewe, ntagabanye ibiciro cyangwa ngo abyite andi mazina, icyo gihe anyuzwa mu nzira yitwa iy’icyatsi kibisi cyangwa icyo twita Gold Card Scheme.”

Yakomeje agira ati “Indi nyungu ihari ni uko hari abo dusonera imwe mu misoro, nka 5% ya avansi ku musoro ku nyungu, ndetse n’izindi nyungu zitandukanye. Igishimishije ni uko abarenga 77% aribo baca muri iyi nzira nziza bakabona n’aya mahirwe”.

Uyu muyobozi asobanura ko ari amahirwe bahaye abacuruzi banyuza ibicuruzwa byabo kuri za gasutamo, aho byanatumye igihe ibicuruzwa byahamagara kigabanuka cyane.

Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bapfakulera uruhagarariye, ashimangira ko abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bishimira uburyo imikorere ya za Gasutamo mu Rwanda imaze kuvugururwa ku kigero gishimishije ugereranyije n’imyaka yashize.

Ati “Mbere byafataga igihe kigera ku kwezi cyangwa se n’ibyumweru kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma mbere y’uko bisohoka muri gasutamo, ariko ubu bifata amasaha make cyane kuri ba bandi babarizwa muri Gold Card Scheme ndetse n’iminsi mike ku bari mu bindi byiciro aribyo bita inzira y’umuhondo n’itukura kugira ngo ibicuruzwa bikorerwe isuzuma. Ibi ni ibyo kwishimira cyane”

Bapfakulera akangurira abacuruzi bo muri iki cyiciro kibona aya mahirwe arimo no gusonerwa 5% bya avanse y’umusoro ku nyungu kuyabyaza umusaruro, kuko ukoze igiteranyo cy’amafaranga ku mwaka usanga ari menshi, intego ya PSF ikaba ko nibura umwaka wa 2021 abari mu cyiciro cyoroherezwa uyu musoro cya Gold Card Scheme bazagera kuri 90%.

Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, igaragaza ko abacuruzi bagera ku 1000 aribo batumiza ibicuruzwa mu mahanga, naho abagera ku 1200 bo bakabyohereza hanze.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)