Umuhungu wa Rusesabagina yakumiriwe mu kiganiro nyuma yo kumenya ibikorwa bya se -

webrwanda
0

Iki kiganiro cyari cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubukangurambaga ku bibazo byibasira Afurika na Caraïbes muri Kaminuza ya Hult ishami rya Boston, Hult African Business Club.

Hult African Business Club ikora kandi nk’urubuga rwo kuganira ku bucuruzi, umuco n’izindi ngingo zo mu mibereho ya buri munsi. Itegura ibiganiro aho batumira umuntu runaka agasangiza abandi urugendo rwe.

Ni muri urwo rwego wari wateguye ikiganiro cyagombaga kuba ku wa 24 Gashyantare, hatumirwamo umuhungu wa Paul Rusesabagina, Trésor Rusesabagina gusa kiza gusubikwa nyuma y’uko uyu muryango umenye ibikorwa bya se.

Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba ahanini yakoze binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FLN yashinze.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Mu itangazo HABC yashyize kuri Instagram, yiseguya ku kuba yari yatumiye Trésor Rusesabagina muri iki kiganiro inashimira abayifashije kumenya ukuri ku bikorwa bya se.

Riti "Nka HABC, turashimira cyane abantu benshi bari biteguye kuvuga ku bijyanye n’amakuru atari yo ayo ariyo yose, by’umwihariko ajyanye n’umugabane wacu. Turemeranya ko tutahawe amakuru atari yo gusa ko ahubwo twakoreye ku makuru make cyangwa ubushakashatsi. Ku bufatanye n’abanyeshuri bo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ku Isi, umuhango wari wari watumiwemo Trésor Rusesabagina wahagaze ndetse ntazatumirwa kugira ngo aganire n’umuryango mugari wo muri Hult."

"Ntitwasubitse umuhango gusa, ahubwo turashaka no guha urubuga abafite amakuru ahagije ku bibazo bijyanye n’amakuru atariyo aturuka mu mboni z’Abo mu burengerazuba bw’Isi, kugira ngo baze baganirize umuryango wa Hult.”

Itangazo rya Hult rikomeza rigira riti “ Nk’uko dushobora kubyemeranywaho Paul agaragazwa n’abantu bo hanze ’nk’intwari k’u Rwanda’, ariko hashingiwe ku byo abantu bazi neza iki kibazo batubwiye, ibyo si ko biri. Nk’umuryango, turashaka gutangaza ibi bitari ugusaba imbabazi gusa ahubwo ari ukwifatanya n’umuryango nyarwanda."

Kuva Paul Rusesabagina yatabwa muri yombi Trésor Rusesabagina kimwe n’abandi bo mu muryango we ntibahwemye kugaragaza ko se arengana. Abinyujije kuri Facebook muri Nzeri 2020 uyu muhungu yashyize hanze ubutumwa avuga ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo se arekurwe.

Ati "Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho. Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora […] Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye."

Trésor Rusesabagina ni umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye n’umugore we wa kabiri Tatiana Rusesabagina nyuma y’uko mu 1981 atandukanye n’uwari umugore we wa mbere Esther Sembeba. Uyu mugore wa mbere babyaranye abana batatu.

Uyu muhango umuhungu wa Rusesabagina Paul yagombaga kuzatangamo ikiganiro wasubitswe
Ikiganiro Trésor Rusesabagina (iburyo) yagombaga gutangira muri Hult African Business Club cyasubitswe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)