Ifaranga ryubahwe! Nta muntu wanga umuntu ufite ikofi – Young Grace uri mu rukundo rushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperikazi, Abayizera Grace uzwi nka Young Grace avuga ko ubundi nta kigereranyo cyakabayeho hagati y'amafaranga n'urukundo kuko ifaranga ari byose ndetse nta muntu wakanga uyafite ngo asanze umukunda nta kintu ariho.

Young Grace uherutse gushimnagira ko ari mu rukundo rushya, ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko umuntu ufite amafaranga utamugereranya n'utayafite ngo afite urukundo gusa.

Ati'njyewe ukuntu mbyumva, urukundo ni rwiza pe, ariko na none baguhitishijemo bagashyira hariya umuntu ugukunda 100% udafite akantu bakaguhitishamo n'ugukunda ufite akantu wowe wajya he koko? Burya nta muntu wanga umuntu ufite ikofi, ikofi yubahwe, burya ubwiza bw'umugabo ni ikofi.'

Young Grace nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umukunzi we, Rwabuhihi Hubert banabyaranye umwana w'umukobwa Diamante, aherutse kwerura ko ari mu rukundo.

Hari tariki ya 14 Gashyantare 2021 ku munsi w'abakundanye nibwo yasangije abakunzi be amashusho y'impano yahawe n'umukunzi we mushya.

Akaba yaririnze gutangaza amazina ye cyangwa igihe bamaranye aho yavuze ko azabitangaza igihe kigeze, ni mu gihe abona hakiri kare.

Young Grace aherutse gusohora indirimbo nshya yise 'Umukire' aba agaruka ku mukobwa wikundiye umusore ufite amafaranga akanga undi bakuranye w'umukene amuziza ko nta mafaranga afite.

Young Grace ngo kigereranyo cy'urukundo n'amafaranga abona cyagakwiye kubaho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ifaranga-ryubahwe-nta-muntu-wanga-umuntu-ufite-ikofi-young-grace-uri-mu-rukundo-rushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)